U Rwanda rwongeye guha ikaze Abanyarwanda batandatu bacumbitse muri Niger
URwanda rwamenyesheje Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko rwiteguye kwakira neza Abanyarwanda batandatu bacumbikiwe muri Niger mu gihe baba babyifuza.
Aba ni Zigiranyirazo Protais, Col Nteziryayo Alphonse, Capt Sagahutu Innocent, Mugiraneza Prosper na Maj Nzuwonemeye François-Xavier. Bamwe muri bo barafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano bafatiwe ubwo bahamywaga ibyaha bya jenoside, abandi bagirwa abere.
Ikibazo cyo kuba aba Banyarwanda batarabonye ikindi gihugu kibakira cyagaragajwe muri raporo Perezida w’urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT), Graciela Gatti Santana, yagejejwe kuri Loni.
Ambasaderi wungirije w’u Rwanda muri Loni, Kayinamura Robert, yagaragaje ko guverinoma y’u Rwanda yabwiye abayobozi bo muri IRMCT inshuro nyinshi ko aba Banyarwanda bemerewe gutaha mu gihugu cyabo.
Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yabisobanuye neza kenshi ko aba Banyarwanda bagizwe abere cyangwa bafunguwe n’urukiko bemerewe kugaruka mu Rwanda. Nibabyemera, ntabwo bazaba ari bo Banyarwanda ba mbere bagarutse mu Rwanda, bakabana n’abandi Banyarwanda, baryoherwa n’uburenganzira bwabo bwose.”
Uyu mudipolomate yagaragaje ko hari abandi babarirwa mu bihumbi bafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano bakatiwe, bakabana mu mahoro n’abandi barimo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Ni ko byagenze no ku bari barahamijwe ibyaha babarirwa mu bihumbi amagana, uyu munsi babana mu mahoro n’abarokotse. Ni igihamya cy’ibyagezweho muri gahunda y’u Rwanda y’ubumwe n’ubwiyunge.”
Ambasaderi Kayinamura yasabye Loni ko yakohereza mu Rwanda inyandiko z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho i Arusha (ICTR), asobanura ko ari umutungo ndangamateka ukomeye kuri iki gihugu.
Ni mu gihe imirimo ya IRMCT yo gukurikirana no kuburanisha Abanyarwanda bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarangiye, uru rwego rukaba ruteganya gufunga ibiro byarwo mu Rwanda.
Yagize ati “Kimwe mu bikomeye by’ingenzi dusaba ni ukwimurira inyandiko za ICTR mu Rwanda. Ku Rwanda, izi nyandiko za ICTR zifite agaciro ndangamateka. Ubuhamya bw’imyaka mirongo n’ibimenyetso bikubiyemo bikwiye kubikwa ku butaka bw’u Rwanda.”
Ambasaderi Kayinamura yijeje ko mu gihe izi nyandiko zizaba ziri mu Rwanda, ruzafasha inzego zizikeneye kuzigeraho, kandi ko ruzubahiriza ihame ryo kurinda ibanga ry’amakuru akubiyemo.
Yasezeranyije Loni ko u Rwanda ruzatanga umusanzu wo kubaka ububiko bw’izi nyandiko ku butaka bwarwo, kandi ko mu gihe uyu muryango wabyifuza, ruzishimira ko ari wo wazajya ubugenzura.
ICTR yatangiye imirimo mu 1994, iyirangiza tariki ya 31 Ukuboza 2015 ubwo yari imaze gukurikirana dosiye 93 zirimo iz’abantu 62 bahamijwe ibyaha na 14 bagizwe abere.
Ubwanditsi