Igihugu cy’uBurundi cyahigitse Somalia na Yemen ku rutonde rw’ibihugu byugarijwe n’inzara kw’isi
Ni byasohotse muri raporo yashyizwe hanze n’ikigo Global Hunger Index, ikaba yarasohotse mu Cyumweru gishize aho yagaragaje ko u Burundi bufashe iya mbere ku Isi mu bihugu by’ugarijwe n’inzara iteye ubwoba.
Uyu mwaka ni uwa gatatu igihugu cy’u Burundi kiza kumwanya wa mbere mu bihugu by’ugarijwe n’inzara. Ibihugu bitandatu ku Isi ni byo biri mu cyiciro cy’ibifite inzara nyinshi iteye ubwoba.
Raporo ya GHI 2024 igaragaza ko byibura abantu babarirwa muri miliyari 2 hirya no hino ku isi bugarijwe n’inzara, ikagaragaza ibibazo birimo ihindagurika ryikirere ndetse n’intambara z’urudaca.
Mu bashonje byibura miliyoni 733 bahura n’inzara buri munsi kubera kubura icyo bashyira munda.
Usibye u Burundi bwugarijwe n’inzara iteye ubwoba, ibindi bihugu biri mu gatebo kamwe nabwo harimo Sudan y’Epfo, Somalia, Yamen, Tchad na Madagascar.
Iyi raporo kandi ivuga ko ugereranyije n’umwaka ushyize hari intambwe yatewe n’ibihugu bya Bangladesh, Mozambique, Nepal, Somalia na Togo; gusa hakaba hakiri inzitizi z’uko byakwigobotora inzara.
Ikindi n’uko iyi raporo ya Global Hunger Index yo muri uyu mwaka w’ 2024 yibanze ku bihugu 127 ku Isi.
U Rwanda ruza ku mwanya wa 101 muri ibi bihugu n’amanota 25.2, na rwo rukaba rubarirwa mu rwego rw’ibihugu bishonje cyane.
ubwanditsi