Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ni yo yafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo no gutanga Imbabazi ku bantu 32 barimo CG Gasana Emmanuel na Bamporiki Edouard.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame yatanze imbabazi ku bagororwa barimo CG(Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda na Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.
Ku wa 23 Mutarama 2023, ni bwo Urukiko Rukuru rwari rwahanishije bwana Bamporiki Edouard igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Milioni 30. Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gusaba cyangwa kwakira indonke, gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Icyo gihe Urukiko rwavuze ko ngo rwagabanyirije Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko ibihano kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.
Ni mu gihe tariki 11 Mata 2024, Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije CG (Rtd) Gasana Emmanuel icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko ku nyungu ze bwite, akatirwa imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 36.
Aba bombi bari mu bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika bari barahamwe n’ibyaha bitandukanye birimo ‘gusaba no kwakira indonke’ ndetse no ‘gusaba cyangwa kwakira indonke, gukoresha ububasha nahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite’.
CG(Rtd) Gasana Emmanuel wavutse mu mwaka wa 1964 ni mwene Kabahigi Karori na Izamwita Budensiyana. Atuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo akaba yarafashwe 25 Ukwakira 2023 aho yari yarakatiwe imyaka ibiri n’amezi 6 azira ‘gusaba no kwakira indonke’.
Bamporiki Edouard yavutse mu 1983 akaba ari mwene Mwitende Fabien na Mukarurangwa Josephine. Atuye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe akaba yarafashwe tariki 07 Nyakanga 2022 aho yari yarakatiwe imyaka itanu azira ‘gusaba cyangwa kwakira indonke, gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite’.
Uretse abayobozi bashyizwe mu myanya itandukanye, iyi nama yemeje iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bantu 32 bari barakatiwe n’inkiko, yemeza kandi iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 2,017 bari barakatiwe n’inkiko bafunguwe by’agateganyo.
Rwanda tribune.com