Muri FDLR amazina y’abarozi 3 niyo yongeye kugarukwaho mu biganiro byo mu gikari cy’abarwanyi ba FDLR
Maj Kabashi na Maj.Bizabishaka bongeye gushyirwa mu majwi mw’itangwa ry’uburozi bukomeje kugarika ingongo muri FDLR,abo bagabo bombi bakaba bavuka mu gace ka Gisenyi ari nako Gen.Omega avukamo ndetse akaba ari nabo akoresha kugira ngo bikize abo batavuga rumwe cyangwa babangamira inyuma za Gen Omega.
Col.Jaguar yari Umuyobozi ushinzwe urubyiruko,ubukangurambaga na Propagande muri FDLR ndetse bivugwa ko ariwe watoranyaga abahanuzi bagafatanya guhimba ibinyoma byitirirwaga ko bivuye ku Mana bigamije kongerera icyizere abarwanyi ba FDLR babaga bacitse intege ubwo butumwa bukanyuzwa mu byumba by’amasengesho birimo uwitwa Ndindabahizi,ayo matsinda ni Umushumba Mwiza,Yezu ntunsige na Banguka ngutabare.
Col.Jaguar akaba yarakunze kutunvikana na Gen Omega ndetse hakaba hari ubutumwa bwaherukaga guca mu bahanuzi buvuga ko Omega yaba agiye gutaha mu Rwanda,ari naho Omega yakangaranye ndetse atangira gutegura uko yakwikiza uyu Col.Jaguar mu nkuru y’ubusize ndetse twakunze guhamya uko Jaguar atatinye gushinja Omega ubugambanyi n’ibindi byinshi.
Ku bw’ibyo rero Gen.Omega ninaho yaba yarifashishije uwitwa Maj Kabasha na Maj Bizabishaka guhitana uyu Col.Jaguar hari andi makuru Rwandatribune yamenye ko usibye Col.Jaguar na Gen.BGD Gicumba Mandevu nawe yaba arembye kandi arwaye amarozi
Benshi mu ba FDLR bavuga ko Gen.Ntawunguka Omega bamutinya kurushya M23 ndetse bakvuga ko urwango rwe rubarutira urwa M23 ariko bagakomeza bibaza amaherezo yabyo bakayabura kuko bavuga ko Gen.Omega imbere ya Lt.Gen Rumuri ameze nka wa mwana uvuna umuheha akongezwa undi,ndetse bakifuza ko muri uyu mutwe habamo impinduka ntibakomeze gupfira ubusa.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune