M23 iratangaza ko Umuhuza yemera ari Uhuru Kenyatta washyizweho n’amasezerano ya Nairobi ngo abe umuhuza wa Leta n’inyeshyamba zose ziri muri Congo.
Nyuma y’uko zibyaye amahari hagati ya M23 n’ Angola nk’umuhuza mu biganiro umutwe wa AFC/M23 uvuga ko utazi Angola nk’umuhuza mu biganiro ahubwo uwo bazi ari uwahoze ari Perezida wa Kenyata Uhuru Kenyata,aya makuru yatangajwe na Dr.Oscar Balinda Umuvugizi wungirije wa AFC/M23 mu iganiro yagiranye na Bwiza.com dukesha iyi nkuru.
Hari ukutavuga rumwe hagati y’inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umuhuza ari we gihugu cya Angola washyizweho n’ umuryango w’Ubumwe bw’ Afurika,byakomotse kuba M23 yarafashe agace ka Kalembe (kabarizwa muri Teritwari ya Masisi ariko hafi ya Walikale)
Angola ivuga ko izi nyeshyamba zitagombaga kugira igice na kimwe zifata kuko impande zombi ziri mu gihe cy’agahenge kemerejwe muri Angola.
Ku rundi ruhande ariko inyeshyamba za M23 zo ziravuga ko ako gahenge zitakazi ndetse n’uwo muhuza zimuzi nk’uhuza u Rwanda na DRC aho kuba uzihuza na DRC, zishimangira ko zo umuhuza zemeraga ari Uhuru Kenyatta washyizweho n’amasezerano ya Nairobi ngo abe umuhuza wa Leta n’inyeshyamba zose ziri muri Congo.
Icyakora Dr Balinda Oscar wungirije uvugira AFC/M23 mu bya politiki yabwiye Bwiza.com ko uwo Kenyatta na we ibya byatsinzwe biturutse ku kuba Leta ya Congo yaramwanze ndetse n’uwo iyo Leta yari yarohereje muri ibyo biganiro ikaza kumwirukana mu kazi.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza Media, uyu muvugizi wungurije w’Ihuriro AFC rinabarizwamo izi nyeshyamba za M23, Dr Oscar Balinda yemeje ko bo batazi iby’ako gahenge ashimangira ko gufata Kalembe byatewe n’uko abahatuye bari babatabaje.
Ati ” Abaturage baradutabaje kubera ubwicanyi bakorerwa n’inyeshyamba z’uwogize General witwa Guido Shimirayi. N’ahandi hose bazadutabaza tuzajyayo dutabare abaturage bacu.’
Balinda yemeza ko bo agahenge barimo ari ako bishyiriyeho ubwabo kuva muri 2023 (Unilateral Cease fire).
N’ubwo atashimye kuvuga ibyo Angola yababwiye yemeje ko icyo gihugu giheruka kubahamagara kinohereza indege yajyanye intumwa zabo (za AFC/M23 ) mu biganiro n’icyo gihugu cya Angola ariko ngo “Ibyo twavuganye ni we uzabitangaza nabishaka.”
Dr Balinda ntiyemera cyangwa ngo ahakane ko ako gahenge baba barakaganirijweho ubwo bari bahamagawe i Luanda, ati “Nakubwiye ko ibyo twaganiriye ari we uzabitangaza nabishaka.”