Abarwanyi bagera kuri 212 nibo biciwe mu mirwano imaze icyumweru Ibera mu bice bitandukanye bya Masisi na Walikare
Mu kiganiro Umunyamakuru wacu uri Goma yagiranye n’Umuvugizi wa Sosiyete Sivile mu gace ka Walikare Bwana Jean Paul Balingene,yavuze ko umutwe wa M23 umaze kwibika ibice byinshi byo muri Teritwari ya Walikare bihana imbibe na Masisi,Bwana Balingene avuga ko umwanzi wabo M23 yinjiranye umuvuduko udasanzwe wo kwigarurira Teritwari yabo ya Walikare ikize ku mabuye y’agaciro.
Bwana Balingeni yagize ati:hano tumaze kubara abarwanyi barenga 212 bo muri Wazalendo bamaze gupfira muri iyi mirwano mu gihe natwe abaturage dukomeje kuyigwamo mbabazwa n’uko ibi byose bibaho Guverinema yacu ibirebera.
Bwana Balingeni avuga ko M23 yinjiye mu gace ka Gahira gaherereye muri Gurupoma ya Bashali Kaembe irahafata ubu abaturage bakaba bari guhungira mu bice bya Rwama na Kilumbu ariko naho M23 ikaba irikuhegereza kuhafata,uyu Muyobozi akomeza avuga ashima ubwitange bwa Wazalendo bakomeje gutangira umwanzi kugirango adakwira hose.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune