Nyuma y’ aho ibihugu by’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Ibihugu by’ Uburayi bifatiye ibihano igihugu cy’ u Burundi Perezida, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yashimishijwe n’ibihano by’ubukungu byafatiwe igihugu cye kuko byakigiriye akamaro.
Kuva muri 2015 u Burundi bwafatiwe ibihano bitandukanye birimo no guhagarikirwa inkunga zitandukanye, na bamwe mu bayobozi bakumirwa mu bihugu bigize Umuryango w’u Bumwe bw’u Burayi.
Na mbere y’ibyo bihano, u Burundi bwari busanzwe bubarirwa mu bihugu bikennye cyane muri Afurika no ku Isi, ariko birushaho kuzamba ubwo ibyo bihano byatangiraga gushyirwa mu bikorwa.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwa KABU16 kuwa gatanu 25 Ukwakira 2024, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko kuva inkunga bahabwaga zahagarara ari bwo u Burundi bwateye imbere kugeza ubwo abaturage bose babonye ibiribwa bihagije, indwara nka bwaki ziraranduka.
Ku bw’ ibyo Perezida Ndayishimiye yavuze ko ashimishijjwe n’ ibihano byafatiwe igihugu ayobora ngo kuko byatumye cyiteza imbere kurushaho mu kurwanya inzara n’ubukene ku buryo batagikeneye inkunga z’amahanga.
Yagize ati “Abantu baravuze ngo nta mfashanyo tuzongera guha u Burundi, byaranshimishije cyane. Kera tugifashwa twari turwaye bwaki, uyu munsi ntayo tukirwaye, twari tukiba muri nyakatsi uyu munsi kuyibona ni gitangaza none reba ibyo turi gukora. Mbere twaravugaga ngo mudufashe turashonje, turakennye.”
Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko isomo rikomeye yigiye ku babyeyi ari uko iyo umwana ageze igihe cyo gucutswa nta mbabazi bamugirira bahita bamukura ku ibere.
Ati “Ubu ndababwira nti ’nguriza nzakwishyura’. Nigeze no kubwira Banki y’Isi nti ’njye nta mfashanyo nkeneye, njye nimungurize nzayabasubiza mu myaka itanu n’inyungu yanyu nyibahe’, barandeba bati ’uzayakoresha iki?’ Nti ’u Burundi ni cyo gihugu cya mbere gikize ku Isi’, ubwo rero nimuzane amafaranga murebe ko ntazabishyura kandi nkakomeza gukira.”
Ndayishimiye akunda kuvuga ko u Burundi bukize kubera umutungo kamere, ikibazo ari uko utabyazwa umusaruro. Nyamara urugomero rwatashywe ku mugaragaro nta muhanda mwiza urugeraho ndetse yavuze ko banze gutegereza umuhanda ngo rutazangirika umuhanda utaranakorwa.
Yavuze ko ingomero za mbere zajyaga kubakwa mu Burundi abayobozi bakarya amafaranga ndetse ngo n’urwatashywe rwarokotse bigoranye.
Yanasabye ko umuriro w’amashanyarazi babonye wakoreshwa mu nganda zitunganya ubutare buri mu Burundi, kuko ngo biramutse byubahirijwe nta myaka itanu yashira bikivugwa ko u Burundi bukennye.
Perezida w’ u Burundi Evaliste Ndayishimiye atangaje ibi mu gihe tariki 13 uku kwezi turimo k’ Ukwakira 2024, Ikigo Global Hunger Index yasohotse cyasohoye Raporo ishyira iki gihugu ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’inzara iteye ubwoba.
Ibi bikagaragazwa n’ uruhuri rw’ ibibazo abaturage b’ Uburundi barimo birimo n’ ibira ry’ ibikomoka kuri Peterori, izamuka ry’ ibiribwa, kudahembwa kw’ abakozi ba leta, inyuruzwa ry’ abaturage rya hato na hato n’ ibindi aba baturage bavuga ko bibabangamiye ko ntagikozwe ubuzima bwabo bwarushaho kujya mukaga.
Rwandatribune.com