Ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri n’igice zo muri iki gitondo cyo kuwa 5 Ugushyingo 2024, ingabo n’abapolisi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari bamaze gufunga umupaka wa Grande Barrière uzwi nka La Corniche uhuza umujyi wa Goma n’Akarere ka Rubavu.
Bavuga ko basabwe kuzenguruka bakajya kunyura ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière kuko wo ugifunguye.
Umwe yagize ati ” Hano iwacu ho harafunguye, iyo politiki yabo yatuyobeye. Mu mupaka nta muntu n’umwe n’imodoka zose ntizambuka.”
Abaturage bavuga ko ari ibintu bibabaje cyane kuko ubucuruzi hagati ya Goma na Gisenyi ariho bavana imibereho yabo ya buri munsi, ubu bakaba bari kwibaza uko bigenda.
Icyakora umupaka muto wa poids-lourd uzwi kw’izina rya Petite barrière wo urimo gukora, ndetse abaturage benshi, amakamyo y’imizigo ndetse n’amamodoka asanzwe yose bayohereje kuri uyu mupaka.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye Congo ifata icyemezo cyo gufunga umupaka, kuko Leta yayo ntacyo iratangaza.
Umujyi wa Goma na Gisenyi ni imijyi ifite byinshi ihuriyeho kuko abaturage b’umujyi wa Goma bahahira mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda benshi bagakorera i Goma.
Ubucuruzi bw’imboga, amafi, imbuto n’ibindi bicuruzwa bikunzwe mu mujyi wa Goma bikurwa mu mujyi wa Gisenyi na bwo bugerwaho n’ingaruka mu gihe habayeho ingorane mu kwambuka umupaka.
Imodoka nini zituruka mu bihugu bitandukanye zijyanye ibicuruzwa n’ibindi bikoresho bitandukanye umupaka munini niwo zikoresha, ubu zose ziraparitse
Ni mu gihe kandi Umujyi wa Gisenyi ari wo umaze igihe ugaburira abanye-Goma kuko ibindi bice byaturukagamo ibyo kurya byigaruriwe n’umutwe wa M23.
Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Congo butinya ko Abanyarwanda bajya kwifatanya na M23 ikomeje kwigira imbere mu mirwano iyihanganishije n’ingabo za Leta mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Umubano hagati y’u Rwanda na Congo wifashe nabi cyane mu gihe impande zose zikomeje kwitana ba mwana mu gushyigiira imitwe yitwaje intwaro ibangamiye umutekano wa buri gihugu.
U Rwanda rushinja RDC gushyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu gihe Congo nayo ishinja u Rwanda gutera inkunga abarwanyi b’ umutwe wa M23.
Abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa RD Congo ntacyo baratangaza ku ifungwa ry’uyu mupaka munini uhuza ibihugu byombi.
Rwandatribune.com