Hashinze iminsi Baltasar Ebang Engonga wari Umuyobozi w’ikigo cya Guinée Equatoriale gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF), afatanywe amashusho arenga 400 asambanya abagore barimo n’ab’abayobozi bakuru, bamwe bagahamya ko byaba ari impamvu za politike zigamije kumukumira ngo atazahatanira kujya ku butegetsi.
Ni amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yatumye Baltasar Ebang Engonga aba kimenyabose kubera gusambanya abagore ba benshi mu bakomeye ku butegetsi, binagaragara ko bamwe bari babizi ko bari gufatwa amashusho.
Nyuma Baltasar Ebang Engonga usanzwe ari mwishywa wa Teodoro Obiang Nguema, uri no mu bo byatekerezwaga ko yamusimbura ku butegetsi, yaje gutabwa muri yombi yirukanwa no mu kazi.
Hari bamwe bavuga ko aya mashusho yashyizwe ahagaragara ari bumwe mu buryo bwakoreshejwe mu kumusiga icyasha ngo atazabasha guhatanira kujya ku butegetsi.
BBC yanditse ko polisi yasabye bamwe mu bagore bagaragaye mu mashusho kujya kurega Baltasar ko yabasambanyije ku gahato kandi hari uwemeje ko yatangiye inzira zo gutanga ikirego.
Balthasar ni umuhungu wa Baltasar Engonga Edjo’o na we uvuga rikijyana muri Guinée Equatoriale. Gusa ntiharamenyekana impamvu basambanaga bafata amashusho.
Nsang Christia Esimi Cruz utavuga rumwe n’ubutegetsi uba mu Bwongereza, yabwiye BBC ko “ibyo tubona uyu munsi ni iherezo, ni iherezo rya Perezida, hari ikibazo cy’uzamusimbura rero ni intambara iri hagati yabo.”
Bivugwa umuhungu wa Perezida Teodoro Obiang akaba na Visi Perezida, Teodoro Obiang Mangue na nyina bagerageza kwigizayo umuntu wese wabangamira umugambi wo gusimbura se ku butegetsi.
Perezida Teodoro Obiang Nguema w’imyaka 82, yageze ku butegetsi mu 1979.
Bivugwa ko Baltasar yabanje gukurikiranwaho kunyereza umutungo w’igihugu no guhisha amafaranga kuri konti z’ibanga mu birwa bya Cayman.
Rwandatribune.com