Abayobozi b’ibihugu by’ibihangange ntibitabiriye inama ngarukamwaka y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindukire y’ibihe ibera i Bakou, umurwa mukuru w’Azerbaijan.
Ibi bihugu ni 13 bya mbere bifite ibyuka bihumanya ikirere birenga 70%. Byose nta mukuru wabyo uri i Bakou, uhereye kuri bibiri biri kw’isonga: Ubushinwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Hiyongereyeho Ubuhinde na Indoneziya, byose uko ari bine, ni byo bya mbere bituwe cyane kw’isi. Byihariye ibyuka bihumanya ikirere birenga 42%.
Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa nawe ntiyagiye muri iyi nama, yitwa COP29, kandi igihugu cye ari cyo kizigenza mu rugamba rwo kurwanya imihindukire y’ibihe.
Ijambo ryabo ribuze kandi imwe mu ngingo zikomeye z’inama ari ukurebera hamwe uburyo bigomba gutera inkunga ibihugu bikennye, bitanafite uruhare mu konona ikirere, gukumira ingaruka z’imihindukire y’ibihe. Ku Munyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ibihugu bikennye ntibikwiye kuva i Bakou imbokoboko.
“Muri ibi bihe bikomeye, mwe na guverinoma zanyu mukwiye kugendera ku kuri kumwe: imali igihe ku mihindukire y’ibihe si ubugwaneza. Ni igishoro kizabyara inyungu.”
Ibihugu by’isi biri mu mishyikirano yo gushyiraho ikigega cyo kugoboka ibihugu bikennye gifite agaciro k’amadolari tiriliyoni 1.3 (ni ukuvuga miliyari 1,300) buri mwaka. Muri iki gihe, umugambi wari uwo kugishyiramo amadolari miliyari 100 ku mwaka. (VOA/AP)
Rwandatribune.com