Umunyapolitike ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Kizza Besigye yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwo mu murwa mukuru Kampala, ahakana ibirego birimo kugira imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kujya mu biganiro byo kugura intwaro mu mahanga.
Ni bwo bwa mbere Besigye yari abonywe mu ruhame nyuma yuko umugore we avuze ko yashimuswe ku wa gatandatu ari i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, mu gikorwa yari yitabiriye cyo kumurika igitabo cy’umunyapolitike wo muri Kenya.
Mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga X, umugore we Winnie Byanyima usanzwe ari umuyobozi mukuru w’ishami rihuriweho ry’Umuryango w’Abibumbye ryashyiriweho kurandura SIDA (UNAIDS/ONUSIDA) yasabye leta ya Uganda kumurekura.
Kizza Besigye yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye kuri uyu wa gatatu, azanywe na Polisi yo mu gisirikare. Abamushyigikiye baririmbye bati “Tuzatsinda”, ubwo yabapeperaga.
Yarezwe kugira amasasu no kugirana ibiganiro n’abanyamahanga bigamije kubona intwaro byabereye i Genève mu Busuwisi, i Athènes mu murwa mukuru w’Ubugereki n’i Nairobi, ibirego yahakanye yivuye inyuma.
Uru rukiko rukuru rwa Gisirikari rwategetse ko Besigye Akomeje gufungwa kugeza ku itariki ya kabiri Ukuboza (12) uyu mwaka.
Hagati aho Byanyima umugore wa Besigye akaba akomeje kubaza impamvu umugabo we afungiye muri kasho ya gisirikare kandi ari umusivile ni mu gihe, leta ya Kenya nayo yahakanye yivuye inyuma ivuga ko nta ruhare yagize mu itabwa muri yombi rye.
Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ya Kenya (KNHRC), iterwa inkunga na leta, yamaganye “ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’ishimutwa ry’abantu bashaka ubuhungiro mu gihugu”.
Besigye, w’imyaka 68, yayoboye ishyaka rya FDC, ahatana ndetse atsindwa mu matora ya Perezida inshuro enye, yagiye atsindwa na Perezida uriho Yoweri Museveni, umaze imyaka 38 ku butegetsi.
Yahoze ari muganga wihariye wa Museveni ariko yaje kuba umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse yavuze ko Museveni ari “umunyagitugu”. Yavuze kandi ko amatora ya Perezida yo mu gihe cyashize yabayemo uburiganya – ikirego leta ya Uganda yahakanye.
Mu gihe cyashize, Besigye yagiye atabwa muri yombi inshuro nyinshi hari inshuro imwe yarashwe mu kiganza, ku yindi nshuro agira ibikomere mu maso nyuma yo kumishwaho imyuka irimo urusenda aho Abategetsi batahwemye ku mushija kubashotora, ndetse aho yarezwe no guteza urugomo.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo muri Kenya iherutse kuvuga ko ihangayitse nyuma y’urukurikirane rw’abirukanwe ku ngufu muri icyo gihugu, cyahoze gifatwa nk’ahantu hatekanye ku mpunzi zo mu karere, n’izivuye ahandi kure.
Mu kwezi gushize, impunzi enye z’Abanya-Turukiya zashimuswe n’abagabo bipfutse mu maso bazifatiyeho imbunda i Nairobi, izo mpunzi zisubizwa muri Turukiya.
Muri Nyakanga (7) uyu mwaka nabwo Abanya-Uganda 36 bashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bari bagiye mu mujyi wa Kisumu wo muri Kenya, barirukanwe basubizwa muri Uganda bitanyuze mu nzira z’amategeko, nkuko abanyamategeko babo babivuze.
Rwadatribune.com