Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo ni bwo Cardinal Ambongo yageze i Kigali Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe.
Ambongo wakunze kudacana uwaka n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi yakiriwe na Antoine Cardinal Kambanda, umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali.
Fridolin Ambongo akaba yageze mu Rwanda aho yitabiriye inama itegura inama rusange ya ririya huriro ry’ Inama z’Abepisikopi muri Afurika na Madagasca rizaba muri Nyakanga umwaka utaha wa 2025.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo, biteganyijwe ko Antoine Cardinal Kambanda yakira mugenzi we Cardinal Ambongo mu gitambo cya misa kibera kuri Shapele ya Saint-Paul i Kigali.
Uretse Cardinal Ambongo, hari abandi bepisikopi 11 bitabira inama ya Komite ya SECAM i Kigali n’abapadiri bafite imirimo inyuranye muri iyi Komite.
Ibihugu byitabira harimo Nigeria, Algeria, Madagascar, Namibia, Ghana, Tchad, Kenya, Mozambique na RDC.
Kardinali Fridolin Ambongo yakunze kumvikana cyane anenga ubutegesi bwa Perezida wa Congo Felix Antoine Tshisekedi aho no ku munsi w’ ejo ku cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024, i Kinshasa, mu nyigisho ye yo mu gitambo cya Misa yateguwe ku munsi w’urubyiruko rw’Abakristu Gatolika muri diyosezi yanenze cyane igitekerezo cya Tshisekezo cyo kuvugururwa ry’Itegeko Nshinga
Uyu muvugizi mukuru wa Kiliziya Gatolika, asanga abanyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakwiye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’imibereho y’abaturage aho gusesagura ingufu n’amafaranga ku mushinga wo kuvugurura cyangwa guhindura Itegeko Nshinga.
Yagize Ati:“Ni gute umuntu ashobora gushyiraho imbaraga nyinshi n’amafaranga bigamije kuvuga gusa iby’ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, aho kwita kuri uru rubyiruko rwasigaye inyuma?”
Fridolin Ambongo, Mu butumwa yagejeje kuri uru rubyiruko, yabashishikarije kutemera ko hari uwabambura ejo hazaza habo.
Ati:“Ikibabaje ni uko mu by’ukuri uburyo mubayeho muri iki gihe bigaragaza ko uru rubyiruko rwatawe cyangwa mwaciwe intege.”