Abacuruzi, abashoramari n’abanyenganda b’ingeri zinyuranye bagiye kongera guhurira ku nkengero z’ ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu mu Imurikagurisha ryateguwe n’ urugaga rw’ abikorera mu Ntara y’Uburengerazuba PSF WESTERN PROVINCE BEACH EXPO 2024, bamurika ibikorwa byabo.
Ni Imurikagurishwa riteganjijwe kuba mu mpera z’ uyu mwaka mu rwego rwo gufasha abatuye muri iyi Ntara byumwihariko abo mu karere ka Rubavu n’ abandi gusoza umwaka neza kandi bishimye n’ imiryango yabo.
Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki z’ ikiganza kuko izatangira ku wa gatatu tariki 18 ikazasozwa tariki 29 Ukuboza 2024, kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukuboza 2024 Perezida w’urugaga rw’ Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba NKURUNZIZA Ernest ari kumwe na Visi Perezida wa kabiri UWAMPAYIZINA Marie Grace bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.
Muri iki kiganiro abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye ndetse banasobanurirwa aho Imyiteguro y’ iri murikagurisha rya PSF WESTERN PROVINCE BEACH EXPO 2024 igeze, serivisi zizacururizwamo ndetse n’imibare iteganyijwe kuzayitabiri.
Perezida wa PSF mu Ntara y’ Iburengerazuba NKURUNZIZA Ernest yasobanuye ko iri murikagurisha bateganya kwakira abamurika bagera kuri 200 baturutse mu Rwanda no mu mahanga kandi 95% bakaba baramaze kwiyandikisha ndetse akaba ari imurikagurisha riteganijwemo udushya twinshi.
Muri ibyo harimo –RDB Izaba itanga serivisi nkizitangirwa ku kicaro gikuru, imodoka zicururizwa mu Rwanda zifite ikoranabuhanga rigezweho ryo kubungabunga ibidukikije, Inganda zikora ibintu bitandukanye n’izikora imyenda Ibigo bikomeye by’itumanaho mu Rwanda, amabanki, inganda, abacuruzi banyuranye, abakora ibinyobwa nka (BRALIRWA, SKOL), Nyirangarama n’abandi.
Visi Perezida wa kabiri Uwampayizina Marie Grace yasabye abaturage bose byumwihariko abanyarubavu kuzitabira ari benshi mu rwego rwo gufatanya ibyishimo byo gusoza umwaka wa 2024 no gutangira uwa 2025 ndetse aboneraho no kwiguriza abantu bose umwaka mushya muhire baba abaturage ndetse n’ abikorera
Muri iri murikagurisha kandi biteganijwe ko rizasusurutswa n’ abahanzi batandukanye barimo Danny Na none, Yampano, Kivumbi n’abandi ndetse buri munsi bagataramirwa n’Itorero Activ8 LTD n’andi atandukanye buri mugoroba. Cyane ko hari n’umwanya w’abahanzi bo muri iyi Ntara bakazahabwa umwanya wo uigaragaza impano zabo.
Ni imurikagurisha kuri ubu bivugwa ko imyiteguro yaryo igeze kuri 85 % kandi bikaba biteganijwe ko rizakira abamurika bagera kuri 200 baturutse mu Rwanda no mu mahanga byumwihariko abo mu Ntara y’Iburengerazuba bakazayitabira kurushaho, abitabira kwinjira muri iri murikagurisha buri munsi barenga 3,000, bakaba banarenga ibihumbi 10 mu minsi mikuruno mu mpera z’ icyumweru (Weekend) n’aho kwinjira itike ikaba iri hagati y’amafaranga 300-500 y’ u Rwanda.
Rwandatribune.com