Muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo abantu bitwaje intwaro batwitse Kiliziya Gatolika ya Saint Éloi Bikuku muri Arikidiyosezi ya Kananga muri Kasaï yo Hagati, iyi Kiliziya yarasahuwe kandi irangizwa kuburyo buteye isoni.
Nk’uko byatangajwe n’abaturiye iyi kiliziya , bemeza ko ibikoresho byo muri iyi Kiliziya byatwitswe byose, n’ibitabo byose byifashishwaga byasahuwe ibindi biratwikwa.
Ibi byabaye kuri uyu wa 1 Ukwakira 2022 ubwo abagabo bitwaje intwaro binjiraga kuri iyi kiliziya ahagana sa yine z’ijoro bari bagizwe n’itsinda ry’urubyi bari bafite umujinya mwinshi barinjira barasahura ,barangije baratwika.
Iyi ni kiliziya yangijwe n’abo bagizi ba nabi
Nk’uko Padiri Théophile Tshimanga yabitangaje yavuze ko aba bagizi ba nabi bari bafite ubugome bukabije, kuburyo iyo bahura n’umuntu nawe bari kumuhitana dore ko bari bitwaje intwaro zitandukanye.
Padiri yatangaje ko abashinzwe umutekano batangiye gukora iperereza ku cyaba cyateye ururugomo rukabije rw’aba bagizi banabi.
Umuhoza Yves