Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi , yishyuriye abaturage batishoboye 50 ubwisungane mu kwifuza.
Ibi byabereye mu nteko y’abanyamuryango yateranye kuri uyu 2 Ukwakira 2022 mu murenge wa Muko w’akarere ka Musanze.
Uyu muhango Umugabo utashatseko izina rye rigaragara yaremeye abantu 50 batishoboye abatangira ubwisungane mu kwivuza.Igikorwa uyumugabo yise gushyigikira igihugu cyamubyaye kubera iterambere yagejejweho na FPR Inkotanyi.
Uyu mugabo utifuje ko amazinaye atangazwa yavuzeko kuba yatanze iyi nkunga atari uko akize cyane ahubwo ko ari ukuzirikana igihugu cyamubyaye ndetse n’abanyarwanda muri rusange.Asaba abantu kujya bazirikana intambwe bagezeho n’ubwo yaba ntoya bagafasha abatabashije kuyitera.
Byiringiro Elias uzwi ku izina rya Tagisi umwe mubahawe ubu bwisungane yagize ati”Maze imyaka 3 mfite uburwayi butanyemerera gukorera amafaranga.Uburwayi bwanjye bwarankenesheje ku buryo bugaragarira buri wese.Nyamara kuba ndwaye ntibibuza umuryango wanjye gukenera kwivuza,kurinjye ni igisubizo guhura n’uyu mugiraneza nakwita Marayika Murinzi.FPR Inkotanyi iyobowe na Paul Kagame ndayishimiye yo iteza abantu imbere nabo bakibuka abababaye nkatwe.Ubu muryango wanjye ntawe uzarembera mu rugo duhawe mituweli .Imana ihe umugisha uyu mugiraneza kandi iwuhe n’Igihugu gitanga umutekano abantu bakabasha kwiteza imbere.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Muko Bwana Edouard Twagirimana yavuze ko igikorwa nk’iki gishobora bake,ashishikariza abantu kujya bagaragaza amarangamutima meza FPR yabagejejeho,bagakora ibikorwa bitandukanye barebera ku rugero rwiza rwatanzwe n’uyu mugiraneza.
Gitifu Twagirimana yashoje ashimira abantu bose baremeye bagenzi babo harimo abahaye amakaye Abana bacikikirije amashuri mu buryo bwo kubatera inkunga ngo basubire mu mashuri n’abatanze ibiti by’imbuto ziribwa mukurinda abana indwara ziterwa n’imirire mibi.