Mu gihe Ubutegetsi bwa DR Congo bukomeje kuvuga ko M23 ari Abanyamahanga baturutse mu Rwanda, M23 yo ivuga ko ari Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakunze gukorerwa ivangura n’andi moko ikaba Ariyo pamvu yatumye itangiza intambara kugirango ibarengere, kandi bahabwe uburenganzira bwabo Nk’abenegihugu ba DR Congo.
Imwe mu ngingo zikomeye M23 igaragaza kuri iyi ngingo yo kwitwa Abanyamahanga, ni amasezerano ivuga ko yagiranye na Leta ya DR Congo mu mwaka wa 2009 n’andi aheruka yo kuwa 12 Ukuboza 2013 i Addis Abeba Muri Ethiopia.
M23 Ikomeza ivuga ko Leta ya DR Congo, itasinyanye aya masezerano n’u Rwanda cyangwa se Uganda, ahubwo Ko ya yasinyanye n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bibumbiye mu mutwe wa M23 ,n’ubwo mbere yaho mu Mwaka wa 2008 ubwo umutwe wa M23 wavukaga, Ubutegetsi bwa Joseph Kabila nabwo bwavugaga ko ari Abanyarwanda ariko birangira bwemeye ko ari Abanyekongo, ari nayo mpamvu Leta ya DR Congo yemeyeye kuyasinya.
Ayo masezerano,yasabaga M23 gushyira intwaro hasi, abarwanyi bayo bakinjizwa mu Ngabo za Leta ,abandi Bagasubizwa mu buzima busanzwe ariko M23 igashinja Leta kutayashyira mu bikorwa ,ari nayo mpamvu ivuga Ko yongeye kubura imirwano guhera mu mwaka ushize wa 2021.
M23, ikomeza ivuga ko itumva impamvu Ubutegetsi bwa DR Congo bukomeza kubita Abanyamahanga, kandi Nyamara baragiranye amasezerano yanditse imbere y’Amahanga, ndetse ngo n’abakuriye Ingabo za M23 bagize Uruhare muri ayo masezerano nka Gen Sultan Makenga ,bakaba batarigeze bahinduka kuko ariwe ukiyoboye Abarwanyi ba M23 .
Ibi M23 ibifata nk’ibintu bidasobanutse byuzuyemo guhuzagurika no guhora Ubutegesti bwa DR Congo Buhindura indimi ,bugamije kwitirira ikibazo cya M23 Abanyamahanga kubera urwango banga Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bahora bafatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo.
Ibi kandi ni nabyo Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare Maj Willy Ngoma yahereyeho avuga ko ingabo Zihuriweho n ‘Ibihugu bigize Umuryango wa EAC,zitazarwanya M23 , ngo kuko yo ifitanye amasezerano na Leta Bityo ko itandukanye n’indi mitwe nka FDLR, ADF n’imitwe ya Mai Mai yazengereje Abaturage ,ndetse ikaba Idafitanye amasezerano na Leta.
Aganira na Rwandatribune.com Maj Willy Ngoma yagize ati:” ntago Ingabo za EAC zizarwanya M23 kuko ifitanye Amasezerano na Leta ndetse ikaba ifite impamvu irwanira zirimo guharanira uburenganzira bw’ Abanyekongo Bavuga Ikinyarwanda ,bakunze guhezwa muri DR Congo.
Zizarwanya imitwe nka FDLR,ADF naza Mai Mai ,kuko ariyo mitwe yazengereje Abaturage kandi ikaba idafite Impamvu zifatika irwanira nka M23 usibye guhora isahura inica Abaturage.
Ikindi n’uko iyi mitwe nta masezerano Ifitanye na Leta nk’uko bimeze kuri M23.”
Abasesenguzi mu bya politiki ,bemeza ko mu gihe Leta ya DR Congo yemeye kwicarana na M23 mu 2013 Bakagirana amasezerano, bizagorana cyane kwita uno mutwe Abanyamahanga, ngo kuko ayo masezerano Leta ya DR Congo yayasinye yemera ko iyasinyanye n’Abenegihugu n’ubwo ubu isa niyahinduye imvugo ikaba iri kubita Abanyamahanga.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
ubwo rero ingabo za EAC zizarwanya FRDC kuko ikorana niyo mitwe ya FDRL na mayimayi bazabavangura gute kandi bambara ibisa bagakorera hamwe