Bwa mbere kuva Coup d’Etat yakorwa muri Burkina faso kuwa 30 Nzeri 2022, aho Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba yahiritswe ku Butegetsi na Cpt Ibrahim Traore, igihugu cy’u Burursiya cyagize icyo gitangaza ku kuntu ibintu byagenda muri ibi bihe.
Dmitry Peskov Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Vladimir Putin ,avuga ko igihugu cy’u Burusiya kifuza ko muri Burkina Faso Ubutegetsi bushya bwagarura ituze mu gihugu bugasubiza ibintu mu buryo ndetse n’amategeko y’Igihugu akongera kubahirizwa byihuse.
Yagize ati:”Turifuza ko Ubutegetsi bushya muri Burkina Faso buyobowe na Cpt Ibrahim Traore, bwasubiza ibintu mu buryo byihuse n’amategeko y’igihugu akongera kubahirizwa.”
Ku rundi ruhande, amakuru aturuka muri Burkina Faso ,avuga ko u Burusiya bwaba bushigikiye Ibrahim Traore Uheruka guhirika Ubutegetsi muri Burkina Faso, ngo kuko Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba yashizweho n’Abafaransa ndetse akaba yarakoraga mu nyungu zabo.
Aya makuru, akomeza yemeza ko Cpt Ibrahim Traore n’agatsiko k’Abantu bamufashije guhirika Ubutegetsi bwa Lt Col Sandaogo Daniba, nabo baba bari kugaragaza ibinyetso byo gukorana n’u Burusiya kuruta uko bakorana n’u Bufaransa.
Ibi ngo bishimangirwa n’Imyigaragambyo y’Abaturage iri kuba muri Burki Faso, yamagana u Bufaransa babushinja Gutorokesha no guhisha Lt Col Sandaogo Daniba nyuma yo guhirikwa ku Butegetsi ,ngo kuko hari byinshi Bamushinja yagakwiye kuba akurikiranwa ho n’Ubutabera.
Vuba aha abigaragambya muri Burkina Faso ,bagiye kuri Ambasade y’u Bufaransa bafite amabendera y’u Burusiya batwika ndetse bamenagura ibirahuri by’inzu y’Ambasade y’abafaransa , banangiza ibikoresho byinshi bigize iyo Ammbasade, ibintu bitashimije u Bufaransa buvuga ko atari ibyo kwihanganirwa.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com