Beatrice Munyenyezi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yasabye urukiko ko abatangabuhamya bamushinja bagomba kuza bakamushinja barebana mu rukiko, aho gutangira ubutumwa bwabo ku ikoranabuhanga.
Munyenyezi ashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi muri jenoside mu mujyi wa Butare, ibyaha we yahakanye.
Uruhande rwa Munyenyezi rwavuze ko buri ruhande ruburana rwasabwe kugaragaza abatangabuhamya 10 mu rubanza rwatangiye humvwa ab’ubushinjacyaha, ariko badahari.
Munyenyezi kuwa kabiri yasabye urukiko ko yifuza ko abatangabuhamya bamushinja baza mu rukiko bakamushinja abareba nawe ngo akamenya uko yiregura.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo avuga bigamije gutinza urubanza kuko abatangabuhamya bahamagarwa mu rukiko “iyo bibaye ngombwa”.
Kuri izi mpaka, urukiko ruteraniye i Huye mu majyepfo rwiherereye rugarutse rwanzura ko ku mpamvu zi’imigendekere myiza y’urubanza abatangabuhamya uko ari 10 ba buri ruhande bagomba kuza mu rukiko bakabazwa bahari, kereka mu gihe hagira ubura.
Munyenyezi w’imyaka 51 ufite abana batatu, wabaga i Manchester muri leta ya New Hampshire, yatawe muri yombi mu 2010 aburanishwa ku byaha byo kubeshya.
Mu rukiko, byatangajwe ko mu kwezi kwa karindwi 1994 yahungiye muri Kenya, aho yabyariye abana b’impanga, nyuma akinjira muri Amerika nk’impunzi akabaho ahabwa ubufasha bw’abababaye.
Munyenyezi yize kaminuza nyuma akora mu biro bya leta, ariko nyuma aza gushinjwa ko yagize uruhare muri jenoside i Butare aho ngo kuri za bariyeri yagaragazaga abagomba kwicwa.
Muri Amerika yahamwe n’icyaha cyo kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhare yaba yaragize muri jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika.
Umugabo wa Munyenyezi – Arsène Shalom Ntahobali na nyina Pauline Nyiramasuhuko, bahamwe n’ibyaha bya jenoside bakatirwa gufungwa n’urukiko rwa Arusha.
Umuhoza Yves