Kubera ingaruka z’intambara y’Uburusiya na Ukraine, Minisiteri y’Ingufu mu Bufaransa yatangaje ko igiye guhagarika ikoreshwa ry’amazi ashyushye mu bwogero no mu bw’iherero bw’inyubako za Leta, mu rwego rwo gukoresha neza ingufu.
Iki cyemezo gikubiye muri gahunda yagutse y’u Bufaransa yo kuvugurura imikoreshereze y’ingufu bitewe, n’uko gaz bwakuraga mu Burusiya yagabanyutse, nk’uko France24 yabitangaje.
Biteganyijwe ko Guverinoma ya Perezida Emmanuel Macron itangaza iby’iyi gahunda kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukwakira 2022. Ni mu rwego rwo kwirinda ibura ry’umuriro n’ikibazo cya gaz nke gishobora kuvuka, mu gihe iki gihugu kizaba cyinjiye mu bihe by’ubukonje.
Iyi gahunda yagutse mu bijyanye n’imikoreshereze y’ingufu mu Bufaransa itegeka inganda, ingo z’abantu inyubako z’ibiro n’ahandi kugabanya ingufu bakoreshaga ku kigera cya 10%.
Imibare igaragaza ko ingufu zikoreshwa mu gushyushya amazi mu nyubako za leta zihariye 10% by’amafaranga u Bufaransa bukoresha mu kwishyura ibijyanye n’ingufu.
Ibihugu by’iburayi byahuye n’ikibazo cy’ingufu nyuma y’intambara yo muri Ukraine, kuko Gaz bifashishaga inyinshi ikomoka muri Russia
Umuhoza Yves