Kugeza ubu ,diporomasi y’Ubutegetsi bwa DR Congo igamije gusaba imiryango mpuzamahanga n’Ibihugu bitandukanye kurwanya M23 ,ikomeje kugenda iburizwamo ari nako ita agaciro kubera gukorana n’ umutwe wa FDLR .
Kuva M23 yakwigarurira Umujyi wa Bunagana ,nibwo Ubutegetsi bwa DR Congo bwahumutse amaso maze Butangira kubona ko amazi atakiri ya yandi, byatumye Abatagegetsi batandukanye muri iki Gihugu guhera kuri Perezida Felix Tshisekedi , batangira gukora iyo bwabaga kugirango bashake amaboko yo kubafasha guhangana na M23 yari igarukanye imbaraga zidasanzwe.
Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bwabanje guhitamo gukoresha imbaraga za gisirikare kugirango Basubize M23 inyuma no kuyambura uduce yari imaze kwigarurira, ariko M23 ibabera ibamba kuko kugeza Magingo aya, ariyo ikigenzura Umujyi wa Bunagana n’utundi duce nka Cyanzu,Runyoni, Chengerero,Kibumba, Kabindi n’ahandi, duherereye muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu kugerageza kurwanya umutwe wa M23 hakoreshejwe imbaraga za gisirikare, Ubutegetsi bwa Kinshasa Bwishize mu mutego wo kwifashisha no gukorana byahafi n’ umutwe wa FDLR ugizwe n’Abantu bagize uruhare Muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , banagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda bagamije kugaruka ku butegetsi batakaje mu 1994, babwambuwe na FPR Inkotanyi nyuma yo guhagarika jenoside yarimo ikorerwa Abatusti.
Nyuma yaho FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura bananiwe gusubiza inyuma M23 no kuyambura Uduce yamaze kwigarurira, Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bwahise butangiza indi ntambara ya Diporomasi, yari igamije gusaba amahanga kwamagana umutwe wa M23 no gufasha DR Congo kuyirwanya.
Iturufu yambere Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bwakoresheje ndete bwashyiraga imbere na n’ubu Bugitsimbarayeho, ni ukugaragaza M23 nk’umutwe wa baringa utabaho ,ahubwo bakabyegeka ku Rwanda na Uganda bagaragaza ko aribo bateye DR Congo bihishe mucyo bise”M23”.
Ibi ngo byari bigamije kwereka amahanga ,ko atari Abenegihugu ba DR Congo bigumuye ku Butegetsi bagafata intwaro ahubwo ko batewe n’ibihugu bituranyi .
Mu mboni z’Abategesi ba DR Congo ,iyi turufu yagomba kubafasha ku ruhando mpuzamahanga, kuko byari Guhita bigaragara ko ibi bihugu( u Rwanda na Uganda) ,byarenze ku mategeko mpuzamahanga bikavogera Ubusugire bw’ikindi Gihugu, bityo bigafasha Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kubona amaboboko Abushigikira mu ntambara ya Diporomasi bahanganyemo na M23 ariko siko byagenze.
U Rwanda na Uganda byakomeje guhakana bino birego, ndetse n’umutwe wa M23 ubwawo utangaza ko nta Bufasha uhabwa n’ibi Bihugu ,ahubwo ko ari urwitwazo rwa Leta ya DR Congo idashaka kugirana ibiganiro n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bibumbiye mu mutwe wa M23 barwanira uburenganzira bwabo, ahubwo bugahitamo kubita Abanyamahanga.
ku rundi ruhande u Rwanda rwakunze gushinja DR Congo gukorana no gufasha umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano warwo.
Raporo y’impuguke za ONU bivugwa ko ikiri ibanga, iheruka kugaragaza ko hari ukoboko k’u Rwanda mu gutera inkunga umutwe wa M23, ariko inashinja DR Congo gufasha no gutera inkunga Umutwe wa FDLR mu bihe bitandukanye, ndetse ko mu bitero FARDC iheruka kugaba kuri M23 yifashishije abarwanyi ba FDLR.
Indi raporo ya ONU iheruka gusohoka vuba aha kuwa 22 Nzeri 2022,yashimangiye ko FDLR igikorana na FARDC, ariko inashinja Umutwe wa M23 kwica abasivili 43, ubaziza gutanga amakuru ku gisirikare cy’igihugu FARDC, ariko yongera ho ko nubwo M23 yishe abantu ,ikiri inyuma mu kwivugana benshi ugereranije n’inditwe nka ADF , CODECO n’indi mitwe yitwaje intaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa DRCongo .
Iyi Raporo kandi, yongeye gushimangira imikoranire ya FDLR n’Igisirikare cya DR Congo FARDC, aho ivuga ko FDLR na Mai Mai Nyatura, baheruka guhabwa uburenganzira na FARDC bwo gushaka abarwanyi benshi bashya, Mu rwego rwo kuzayifasha mu rugamba bitegura guhanganamo na M23.
Usibye ONU, umunyamabanwa wa Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika Anthony Blinken ubwo yari mu ruzinduko Aheruka kugirira mu Rwanda nyuma yo kuva muri DR Congo, nawe yagaragaje ko Igihugu cya DR Congo atari Shyashya cyangwa se miseke igoroye ku mutekano w’Akarere, ngo kuko kino Gihugu nacyo gikorana n’indi Mitwe y’inyeshyamba nka FDLR igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yasize avuze ko USA ,yifuza ko Abategetsi b’Ibihugu byombi bakumvikana bagakemura iki kibazo binyuze mu Biganiro ,ngo kuko atari byiza ko igihugu kimwe gifasha umutwe w’inyeshymba ugamije guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu .
Yaba ONU, Umunyamabanga wa USA ushinzwe ububanyi n’Amahanga,u Bufaransa n’ibindi Bihugu, bikomeje Gusaba DR Congo kwicarana na M23 bakagirana ibiganiro , ariko ibi akaba atariko Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekededi bwibwiraga ko bizajyenda ndetse bukaba budakozwa ibyo biganiro.
Abakurikiranira hafi ikibazo cya Leta ya DR Congo n’umutwe wa M23, n’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na DR Congo ,bavuga ko kugeza ubu DR Congo itarabasha kwemeza amahanga uburyo u Rwanda rutera inkunga Umutwe wa M23, kandi byaramaze kugaragara ko nayo ikorana n’umutwe nka FDLR ugizwe n’abagize uruhare Muri Jenoside yakoreweAbatusi 1994, ukaba unafite umugambi umuranye igihe kirekire ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com