Kuri uyu wa 10 kugeza kuwa 11 Ukwakira 2022 mu Rwanda hateganijwe inama y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko z’umuryango IPU ikazabera mu mujyi wa Kigali, nyamara n’ubwo iyi nama ireba abagize inteko zishinga amategeko z’ibihugu byose bigize uyu muryango Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo bo bamaze gutangaza ko batazayitabira.
Ibi byatangajwe na Senateri Francine Muyumba Nkanga wavuze ko we na bagenzi be batazakandagiza ikirenge cyabo muri iyo nama izitabirwa n’abaturutse ku Isi yose mu gihe umutwe wa M23 uzaba utararekura Umujyi wa Bunagana n’utundi duce wigaruriye.
Senateri Francine Muyumba yavuze ko cyafashwe kubera imyitwarire y’u Rwanda avuga ko ruteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ndetse rugatera inkunga Umutwe wa M23.
Yagize ati “Bunagana yigaruriwe n’inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’u Rwanda.Twebwe Abadepite bo muri Congo, abanyamuryango b’ubumwe bw’Inteko Ishinga Amategeko turamenyesha bagenzi bacu bo ku Isi ko tutazitabira Inteko ya 145 ya IPU izabera i Kigali muri uku kwezi kw’Ukwakira.”
Uyu musenateri muri Sena ya Congo avuga ko u Rwanda ngo rukomeza kwenderanya kuri RDC no kwigarurira bimwe mu bice byayo binyuze mu mitwe y’iterabwoba nka M23.
Kuva imirwano hagati ya M23 na FARDC yatangira, u Rwanda rwakunze gushimangira ko nta ruhare na ruto ruyifitemo ndetse ko nta n’ubufasha ruha uyu mutwe.
Inama ya 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (Inter-Parliamentary Union/IPU), izibanda cyane ku ruhare rw’izo Nteko mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bigira uruhare mu mpinduka ziganisha ku kubaka Isi yihagije kandi itekanye.
Iyi nama hamwe n’izindi ziyishamikiyeho yitezweho guhuriza hamwe abantu bagera ku 1000, bazaba barimo na ba Perezida b’Inteko Zishinga Amategeko bagera kuri 60.
Mu bizigwaho birimo iyangirika ry’ibidukikije, ingaruka z’intambara n’ubwicanyi bukorerwa abasivili, intambara n’ihindagurika ry’ikirere biteza Isi akaga k’inzara, hakazarebwa no ku burenganzira bw’abagize Inteko Zishinga Amategeko ku Isi.
Iki gihugu cyivanye mubizitabira iyi nama mugihe nacyo cyiri mubyokamwe n’umutekano muke ukomoka ku ntambara.
Umuhoza Yves
Hari umugani wi igiswahiyire uvuga ngo ” Macho ya chura hayakatazi N’gombe kunywa maji”. Nukuvuga ngo ” Amaso cga gukanura kw’igikeri ntikubuza Inka kunywa amazi” RDC nireke kuza mu nama rwose. Inama izaba kandi neza. Umunwa wa RDC urarambiranye!
bamaze bazabireke ubundi bari kutuzanira iki kitari amatiku