Igihugu cy’Ububiligi cyemereye umunyamategeko w’Umuryango wa Patrice Emely Lumumba uburenganzira bwo kugera ku nyandiko z’ibanga zifitanye isano n’uwamwishe mu mwaka 1961.
Ibi byemejwe na Me Christophe Marchand wunganira umuryango wa Patrice Lumumba mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cy’Abafaransa France 24.
Muri iki kiganiro, Me Marchand yemeza ko yahawe uburenganzira busesuye ku nyandiuko za kera Ububiligi bubitse akeka ko zaba zifitanye isano n’ibyabaye kuwa 17 Mutarama 1961 ubwo Patrice Lumumba yicwaga.
Kubwa Me Marchand , ngo iki ni ikintu cyiza Ububiligi bwakoze, cyane ko yemeza ko mu nyandiko ububiligi bubitse, akeka ko zishobora kuba zigaragaza ,abamwishe bacyidegembya n’abagize uruhare rwose mu kagambane kegejejwe mu iyicwa rye.
Yagize ati:”Ni ingenzi cyane kuko umuryango we ukeneye kumenya ukuri, bakeneye kumenya buri wese mu bagize uruhare mu rupfu rwe wenda hari n’abakidegembya”
Inshanake ku buzima bwa Patrice Lumumba
Patrice Emery Lumumba yavutse kuwa 2 Nyakanga mu mwaka 1921. Yamenyekanye cyane nk’umwe mu mpirimbanyi zaharaniye Ubwigenge bwa Afurika ,by’umwihariko ubw’igihugu cye cya Repubulika ya Congo. Bikaba ibikorwa byose yakoreraga mu ishyaka Movement Nationale Congolaise(MNC) yashinze akanaribera umuyobozi kugeza yitabye Imana.
Repubulika ya Congo imaze kubona Ubwigenge, Patrice Lumumba yabaye Minisitiri w’Intebe wayo, Joseph Kasa Vubu aba Perezida wa Repubulika.
Ni umwanya atatinzeho kuko kuwa 17 Mutarama 1961, aribwo byamenyekanye ko Lumumba yishwe.
Kugeza ubu amakuru avuga ku rupfu rwe, aracyarimo ubw’ubwiru. Hari abashinja uwari inshuti ye magara Mobutu Sese Seko, kumwivugana n’ubwo hari andi makuru yemeza ko urupfu rwe rwaturutse mu ihangana ryari hagati ya Leta Zunze ubumwe z’Abasoviyete na Leta zunze ubumwe za Amerika zari zihanganiye mu cyiswe intambara y’Ubutita aho, ibihugu byombi byari bihanganiye gushaka izindi mbaraga hanze yabyo zibishyigikira.