Inka y’umuturage witwa Twizeyimana Jean Baptiste wo mu murenge wa Mutete, akagari ka Mutandi , mu mudugudu wa Gatare muri Gicumbi yabyaye inyana ifite amaguru umunani n’imirizo ibiri, bitera urujijo.
Uyu muturage yagize ati “Ifite amaguru umunani aragaragara, imirizo ni ibiri ndetse ibihimba by’inyuma nabyo ni bibiri, uretse ko hagaragara umutwe umwe. Nyina yazibyaye byagombye ko bayibaga, gusa Veterineri wayibyaje yansobanuriye ko biterwa n’ukuremwa kwazo mu gihe ziba zikiri urusoro mu nda.”
Uyu mugabo yavuze ko asanzwe ari umworozi, gusa ngo ni ubwa mbere yari ahuye n’ibintu nk’ibi.
Umuganga w’’amatungo Tuyishimire Valens wabyaje iyi nka, yavuze ko byagoranye kubyaza iyi nka kubera ko iyayo iremwe mu buryo budasanzwe.
Yavuze ko kuvuka inka iteye gutyo bidasanzwe gusa yemeza ko bishoboka bitewe n’uturemangingo tuba twakuze mu buryo butameze neza.