Kuva umutwe wa M23 wakubura intwaro ukongera gutangiza imirwano muri Teritwari ya Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru ,aho umaze amezi arenga atatu ugenzura Umujyi wa Bunagana n’utundi duce ,imvugo z’Abayobozi ba DR Congo ku kibazo cya M23 n’u Rwanda bashinja kuwutera Inkunga, zikomeje guteza urujijo no gutekereza umugambi nyawo Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bwaba bufite mu gukemura ikibazo Cya M23.
Kuwa 22 Kanama 2022 Patrick Muyaya Umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho N’itangazaakuru ,yagarutse ku kibazo cy’ifatwa rya Bunagana maze atangaza ko Gevrinoma ya DR Congo ifite Andi mahitamo cyangwa amayeri mucyo yise “Plan B” izakoresha kugirango FARDC ibashe kwirukana M23 muri Bunagana n’utundi duce yamaze kwigarurira hakoreshejwe imbaraga za gisirikare, ariko ko bagomba gutegereza Gahunda z’ibiganiro byabereye Nairobi na Luanda .
Icyo gihe yagize ati:” turacyategereje gahunda zavuye mu biganiro bya Nairobi na Luanda twizera ko bishobora Gutanga umusaruro kugirango ikibazo cya M23 gikemuke. Ariko nibidakunda dufite andi mayeri “ plan B” Tuzakoresha tukirukana M23 muri Bunagana n’utundi duce yigaruriye, tutitaye ku giciro icyaricyo cyose Byazadutwara ndetse tutanirengagije ikiguzi cy’Amaraso y’Abanyekongo bashobora guhura n’akaga. “
Kuri Patrick Muyaya, inzira y’ibiganiro irashoboka ariko ku rundi ruhande ,DR Congo yiteguye gukemura ikibazo cya M23 binyuze mu Ntambara.
Kuwa 22 Nzeri 2022 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula Apala, yavuze ko nta gitero FARDC izongera kugaba ku Mutwe wa M23, mu gihe abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RD Congo bemeranije gukemura ikibazo cyayo binyuze muri Dipolomasi.
Ibi Minisitiri Lutundula, yabigarutseho mu Nteko rusange ya UN yari iteraniye i New York muri USA ku nshuro yayo ya 77,nyuma yaho kuwa 21 Nzeri 2022 Perezida Tshisekedi ku buhuza bwa Perezida Emmanuel Macro w’Ubufaransa, yari amaze kuganira na Perezida Kagame ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ,bakemeranya ko bagiye gushyira hamwe mu kurandura umutwe wa FDLR no gusaba M23 kuva mu bice yigaruriye.
Ubwo yabazwaga ku mpamvu M23 imaze igihe kirenga amezi atatatu igenzura Umujyi wa Bunagana, Minisitiri Lutundula yongeye kuguga ko ibibazo byose byerekeye M23 muri Bunagana byaganiriweho n’Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RD Congo mu nama yabahuje iteguwe na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron.
Kubwa Lutundula ngo mu gihe haribyo abakuru b’ibihugu byombi bumvikanye bizakuraho M23 na FDLR , FARDC itazongera gutegura igitero na kimwe kijya guhangana na M23 ngo kuko inzira y’ibiganiro ariyo basanze iboneye mu gukemura kibazo cya M23.
Yagize ati:” Kubera iki se twakoreza abasirikare kurwana kandi hari igisubizo cyoroshye. Ntabwo dushyira imbere urugomo, nta mpamvu yo gusubira ku rugamba kandi ibiganiro byonyine bihagije mu gukemura ibibazo.”
Nyuma y’iminsi ibiri gusa Minsitiri Lutundula agaraje ko Guverinoma ya DR Congo yahisemo inzira y’ibiganiro kugirangi irangize ikibazo cya M23, kuwa 24 Nzeri 2022 Jean Michel Sama Lukonde Minisitiri w’Intebe wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, yasohoye itangazo risaba igihugu cye, gukusanya ingufu zose za Gigsirkare zikerekezwa hafi n’umupaka w’u Rwanda mu rwego rwo guhangana n’ibyo yise ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zihishe mucyo yise “M23” ku butaka bwa RD Congo.
yagize ati:”Twari mu bihe bitoroshye by’umutekano, ni nayo mpamvu tugomba gushyira imbaraga zacu aho Dufite umwanzi kuko igitero dufite, gikoreshwa n’u Rwanda rwihishe mu kizwi nka”M23”. ninaho rero tugomba gushyira ingufu zacu za gisirikare nyinshi.Turashaka ko MONUSCO igenda hanyuma tugahangana n’abiteguye Kuduhungabanyiriza umutekano.
Kuri Minisitiri Sama Lukonde, kurwanya M23 birasaba Guverinoma ye gushyira imbaraga nyinshi za gisirkare hafi y’u Rwanda yise umwanzi wa DR Congo.
Abakurikiranira hafi Politiki yo muri DR Congo ,bavuga ko imvugo z’Abanyapoliti n’abategetsi ba DR Congo ku Kibazo cya M23 n’amakimbirane iki gihugu gifitanye n’u Rwanda bapfa M23 na FDLR zigaragaza kudahuza no kwivuguruza kuri Iyi ngingo hagati yabo, kuko bamwe bagaragaza umuhate wo gukemura ikibazo cya M23 Hakoreshejwe imbaraga za gisirikare mu gihe hari n’Abandi bifuza ko bagirana ibiganiro na M23 bagakemura Amakimbirane bamaze igihe Bafitanye nayo, ibintu bikomeje guteza urujijo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Guerre totale de grande envergire, extermination, plan B …. Ni imvugo abakongomani bakunze gukoresha ku va mu ntamabara ya Mobutu
Nta rujijo barashaka intambara. Abazi histoire, ibya RDC nibyo Uganda yigiraga kuri Tanzania muri 1978. Byarangiye Uganda iteye Tz. Yakomeje gusuzugura Tz mu mvugo nki za RDC aho Idi Amin yavugaa ko yagira Nyerere umugore! Byarangiye Tz isubije inyuma Uganda inahirika Idi Amin. RDC izavana imbwa yiruka ku Rwanda.