Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yongeye kumvikana yibasira abatinganyi aho yemeje ko kubashyigikira kwaba ari ukwangiza amahame rusange agenga umuryango w’Abanya-Uganda asanga bo baramaze kunyuranya nawo.
Ibi Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Ukwakira 2022, ubwo yari yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu, nka kimwe mu bigize ibikorwa byo gutegura umunsi w’Ubwigenge bwa Uganda.
Museveni yagize ati:”Twagiye dushyirwaho igitutu na bamwe mu bagize iyi miryango bahuriramo,bavuga ko bo bahisemo kubaho uko abandi tutabayeho. Ntabwo aritwe tugena uko abantu babaho, ahubwo bigenwa n’Imana.”
Akomeza agira ati;”Turabizi ko abaryamana bahuje ibitsina bariho hano kuko dufite n’amazina yabo. Icyo tugomba nanone kumenya ni uko abo bantu banyuranyije n’amahame karemano agenga ikiremwamuntu. Turabazi benshi harimo n’abazwi, nk’umwe w’umuyobozi ukomeye, hari n’undi nigeze kumva wari umwami”
Perezida Museveni avuga ko nubwo abatinganyi bariho muri Uganda ntawe ubagirira nabi, gusa icyo yemeza ni uko Guverinoma itazigera ifata uruhande rwabo ngo ibamamaze kandi bakora ibinyuranyije n’amategeko agenga umuryango mugari”
Mu mwaka 2014, Inteko ishingamategeko ya Uganda yatoye itegeko ribuza ibikorwa byose by’ubutinganyi. Ku bw’igitutu bashyizweho n’ibihugu byo mu burengerazuba , iri tegeko ryaje gukurwaho n’urukiko rw’Ikirenga nyuma y’ukwezi kumwe gusa rishyizweho umukono na Perezida Museveni.
Perezida Museveni yashoje avuga ko niba hari uhisemo kuba umutinganyi, akwiye kumenya aho abikorera , aho kuza kwirirwa abyigamba mu ruhame.
Yagize ati:”Iyo nza kuba nsomanira n’umugore wanjye mu ruhame nta matora namwe nari butsinde muri iki gihugu. Kubera ko twe nk’Abanyafurika, hari ibintu bikorerwa mu muhezo bidakwiye kuza ahagaragara”