Umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda , Muhoozi Kainerugaba yambitswe ipeti rishya rya Général aherutse guhabwa na se.
Iki gikorwa cyatangajwe kuri uyu wa 4 Ukwakira 2022 ubwo Igisirikare cya Uganda cyatangazaga ko Perezida Museveni yafashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera Muhoozi Kainerugaba wari usanzwe ari Lieutenant Général.
Nyuma y’iminsi itandatu iki cyemezo gitangajwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2022 nibwo habaye umuhango wo kwambika Muhoozi iri peti rishya.
Uyu muhango wabereye ku Biro bikuru bya UPDF i Bombo mu Mujyi wa Kampala witabiriwe n’umugore we, Charlotte Nankunda Kainerugaba wanagaragaye amwambika amapeti ndetse na se wabo, Gen Salim Saleh.
Ubwo Muhoozi yazamurwaga mu ntera yakuwe mu mwanya wo kuba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanire ku butaka, agumana inshingano zo kuba Umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyanye n’umutekano.
Ibi byabaye nyuma y’igikorwa cyitakiriwe neza n’abanyapolitiki benshi, ubwo we yatangazaga ko we n’ingabo ze bashobora gufata umujyi wa Nailrobi mugihe cy’ibyumweru bibiri gusa.
Umuhoza Yves