Muri Gambia hakajijwe iperereza kucyaba cyarateye imfu z’abana 66, bikekwa ko zaba zifite aho zihuriye n’imiti ine ya Sirop/Syrup ikomoka mu Buhinde.
Abapolisi bifatanije n’abakuriye ikigo kigenzura imiti hamwe n’abacuruzi binjiza imiti muri icyo gihugu barahamagajwe ngo babazwe, nk’uko ibiro bya perezida wa Gambia bibivuga.
Perezida Adama Barrow yavuze ko abategetsi “nta buye bazasiga rigeretse ku rindi” mu iperereza barimo gukora. Abaturage ba Gambia, barakajwe n’ibyabaye, kandi baribaza uwakoze amakosa n’ugomba kubibazwa.
uyu mwana nawe yazize iyi miti y’imikorano
Ikibazo cy’ubuziranenge bw’imiti izanwa muri Africa n’ingaruka zacyo si gishya muri Afurika. Kuko hashize iminsi ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku isi, OMS, ryasohoye itangazo ryo kuburira abantu ku miti ine y’inkorora ya sirop ikomoka mu Buhinde, ko ishobora kuba ikomeretsa impyiko kand birashoboka ko yaba ariyo yateye gupfa kwa bariya bana muri Nyakanga, Kanama na Nzeri.
Nk’uko bitangazwa n’ababyeyi b’aba bana bavuze ko abana babo bageze aho bananirwa kunyara, nyuma yo guhabwa iriya miti. Byarushije ho gukomera k’uburyo no kubarokora byananiranye.
Iyo miti Promethazine Oral Solution, Kofexmalin Baby Cough Syrup, Makoff Baby Cough Syrup na Magrip N Cold Syrup , yakozwe na kompanyi Maiden Pharmaceuticals yo mu Buhinde, ariko ntiyatanze icyizere ku buziranenge bwayo, nk’uko OMS ibivuga.
Abashinzwe ubuzima muri Gambia hamwe n’abakozi ba Croix Rouge bari kugenda inzu ku yindi no mu nzu zigurisha imiti n’amasoko, bashakisha iriya miti n’indi bacyeka ko iteye inkeke.
Umuhoza Yves