Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwahawe umuyobozi mushya, ariweEng. Emile Patrick Baganizi, wari usanzwe ari umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Eng. Baganizi agomba gutangira inshingano ze kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022.
Eng. Emile Patrick Baganizi yari amaze imyaka irenga itatu ari umuyobozi mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA.
RURA ihawe umuyobozi mushya nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2022, abayobozi bayo batatu birukanywe kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.
Abo ni Eng. Deo Muvunyi wari umuyobozi mukuru w’agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi.
Aba bayobozi birukanywe bakaba barahise bamburwa inshingano zabo uwo mwanya, bityo bari kugenda baziba icyuho cy’aba birukanywe.
Umuhoza Yves