Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru Patrick Muyaya yahakanye ko nta masezerano Leta ye yagiranye n’u Rwanda mu ibanga nk’uko byakomeje guhwihwiswa mu mbuga nkoranya mbaga.
Patrick yasabye abaturage kudaha agaciro amagambo agenda akwirakwizwa, ku mbugaga nkoranya mbaga, kuko umwanzuro wafashwe mu nama nkuru y’ingabo utigeze uvanwaho, bivuze ko imyanzuro yafashwe icyo gihe igihari.
Yakomeje avuga ati” nasomye byinshi ku mbuga nkoranyambaga mu byumweru bishize, aho bavugaga ko hari amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC akorera mu rwihisho kandi ibyo byose ni ibihuha, amasezerano asinywe abera ku mugaragaro, agacishwa kuri Televisiyo, ibyo rero ntabyabayeho.
Yagaragaje ko hari amasezerano abiri yasinywe kubyerekeranye n’ubukungu, amasezerano y’imisoro ibiri, mu rwego rwo kurinda ishoramari, ibi byabaye hagati y’amasosiyete yo mu Rwanda no muri DRC, uretse ko byaje guhagarara kubera impamvu z’umutekano, kandi ibyo birazwi.
umupaka uhuza u Rwanda na DRC niwo mupaka uhuza abantu benshi ku isi nyuma y’umupaka uhuza Amerika na Mexico . uyu mupaka mubihe bisanzwe mbere ya COVID wanyuragaho abagera 60.000 kumunsi. Ariko COVID yaje mo, hanyuma havuka ibibazo by’umutekano, ibintu byahungabanije ubukungu kumpande zombie.
Umuhoza Yves