Nyuma y’uko umusenateri wo mu nteko ishinga amategeko ya DRC, atangaje ko badashobora kwitabira inama mpuzamahanga, ihuza inteko zishinga amategeko ku isi, izabera mu Rwanda, Perezida wa Sena y’u Rwanda yasubije ko baramutse bataje ntagikuba cyaba cyacitse kuko usibye nabo n’u Rwanda hari inama rutitabira kandi rwazitumiwemo
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko kuba abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakwitabira iyi nama yatangiye kuri uyu wa 11 Ukwakira mu mujyi wa Kigali, cyangwa batayitabira nta gihamya bo bafite kuko, Aba bashingamategeko bo muri Congo nta Baruwa banditse babivuga.
Iyi nama y’145 y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi (IPU), yatangiye kuri uyu wa 11 Ukwakira ikazasoza kuwa 15 Ukwakira 2022
Ambasaderi Francine Muyumba Nkanga umusenateri wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherutse gutangaza ko nta mushingamategeko w’iki Gihugu uzakandagira mu Rwanda aje muri iyi nama.
Uyu mushingamategeko wa Congo yavuze ko impamvu batazaza mu Rwanda, ari uko iki Gihugu gifasha umutwe wa M23 umaze iminsi warigaruriye Umujyi wa Bunagana.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 10 Ukwakira 2022, yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ya Congo itigeze yandikira iy’u Rwanda ngo iyimenyeshe ko itazitabira iyi nama.
Ati “Ntabwo batwandikiye ngo ntibazaza, ariko hari n’abandi bazaraza, ushaka azaza cyangwa, ntaze kuko ntawe hari inama tutajyamo kandi twazitumiwemo. Niba Congo na bo bafite ibibazo bashobora kutaza.”
Umuhoza Yves