Jenerali Sylvain Ekenge, Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, yemeje ko ingabo za Leta zimaze guhashya umutwe wa M23 umaze amezi ane uyobora ibice byinshi byo muri Kivu y’amajyaruguru, n’umujyi wa Bunagana, uherereye mo, maze ahabwa inkwenene n’abamwumvise bo muri utwo duce ducungiwe umutekano n’inyueshyamba za M23
Uyu muvugizi yatangaje ibi ubwo yari mukiganiro na Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, akemeza ko bamaze gutera intambwe muguhiga inyeshyamba muri Kivu y’amajyarugu, kuko kugeza ubu ibintu bisa n’aho byagiye muburyo.
Yagaragaje kandi ko ingabo za Leta FARDC zakoze iyo bwabaga zikagarura amahoro, muri Rutshuru, Beni na Masisi, atangaza kandi ko umujyi wa Goma umaze kugaruka mo amahoro kubera umuhate wa FARDC.
Icyakora akimara kuvuga ibi yahawe inkwenene kuko abatuye muri iyi ntara by’umwihariko muduce yavuze haruguru, kubungana akarago babigize akamenyero kubera imitwe y’inyeshyamba, ibarizwa muri utu duce.
Beshi mubateye utwatsi umuvugizi wa Guverineri bakunze kumvikana bantenga imyitwarire y’ingabo za Leta ya Congo, bavuga ko bababazwa no kubona imitwe y’inyeshyamba zibamaraho abantu nyamara Leta ntacyo ikora. Ahubwo imbaraga zabo zose bakazishyira kuri M23 itagize icyo itwaye abaturage. Aka gace kamaze igihe kibasiwe n’imitwe y’inyeshyamba nka CODECO ,na ADF imitwe imaze igihe yica abantu muri Kivu y’amajyaruguru.
Iki ninacyo bashingiraho bavuga ko uyu mu General aba ari kwikina ngo bagaruye amahoro kandi atariko bimeze.
Uyu mu Jeneral kandi yemeza ko ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC, ugiye kubatera ingabo mubitugu bakarangiza ikibazo cy’umutekano muke uri muri Kivu y’amajyarugu.
Umuhoza Yves