Frank Diongo, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DRC ( MLP) yashimangiye ko ikibazo kiri hagati ya DRC n’inyeshyamba M23 kizakemurwa n’ibiganiro, aho kwifashisha intambara.
Uyu muyobozi we avuga ko ikibazo cy’umutekano muke uri muburasirazuba bwa DRC kidashobora gukemurwa n’intambara kurusha uko habaho ibiganiro bigamije amahoro. Yavuze ko guhora iteka ingabo zihanganye na M23 bikurura ibindi byago birimo no kubura ubuzima bw’inzirakarengane.
Yashimangiye ko igisubizo kitazava Iburayi cyangwa se muri Amerika, kuko igisubizo kiri imbere mu karere.yavuze ko kugira ngo ukemure ikibazo cy’umutekano muke uri muri DRC ugomba kubanza ugakuraho icyatumye ayo mahoro abura.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko kugirango ibi birangire mbese bibe nk’amateka, hagomba kubanza gukemurwa icyatumye izi ntambara zivuka cyangwa se nyirabayazana.
Uburasirazuba bwa DRC bwiganjemo imitwe myinshi y’inyeshyamba zihungabanya umutekano w’abaturage, imwe yagiye ibaho murwego rwo kurwanirira ubwoko bwabo, indi yavuye mubihugu bituranye na Congo nka ADF , umutwe w’inyeshyamba ukomoka muri Uganda ukunze kwica inzirakarengane nkinshi muri Kivu y’amajyaruguru, twavuga kandi FDLR umutwe urwanya Leta y’u Rwanda , nti twakwirengagiza kandi RED Tabara umutwe urwanya Leta y’u Burundi. Iyi mitwe yose yiyongeraho indi irenga 200 y’abanye Congo kavukire , batajya baha amahoro abatuye muri iyi ntara.
Yasabye Leta ya DRC gukemura ikibazo aho kujya kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda nk’iherutse kubera muri Amerika byari bihagarariwe na Perezida w’Ubufaransa.
Umuhoza Yves
Intambara irasenya ntiyubaka.Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Military Defense Budget y’ibihugu byose,igera kuli 2 Trillions USD ku mwaka.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.