Mu gihe u Rwanda rwihaye intego yuko kugera mu mwaka wa 2024 buri munyarwanda wese azaba abasha gucana akoresheje amashanyarazi cyangwa ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, hari bamwe mu baturage batuye ahatagera umuriro w’amashanyarazi bavuga ko gucana bakoresheje imirasire bihenze ugereranyije n’ubushobozi bwabo bikaba ari bimwe mu bituma bakiri mu icuraburindi bakaba basaba ababishinzwe kureba uburyo ikiguzi cyo gucana ukoresheje imirasire y’izuba cyagabanwa kugira ngo nabo babashe gucana.
Bimwe mu bigo bicuruza bikanatanga ibikoresho bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba bivuga ko bigerageza gufasha umuturage gucana bitewe n’ubushobozi bwe aho ashobora kwishyura ibikoresho n’umurasire mu gihe kigera ku myaka itatu yishyura mu byiciro ariko nabyo byemera ko hari bamwe mu baturage n’ubundi usanga badafite ubushobozi bwo kuba babasha gucana bakoresheje imirasire.
Bamwe mu baturage batuye AKarere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Gihara bakoresha imirasire y’ikigo gicuruza imirasire mu Rwanda cya Mysol cyahoze cyitwa Mobisol kibarizwa muri ENGIE ENERGY ACCESS bavuga ko umurasire w’amafaranga macye ugura amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itatu (13,000FRW) hakaba hari abaturage benshi badashobora kuba babasha gucana bakoresheje uwo murasire kubera ubushobozi bucye kandi bakaba aribo benshi.
Munyakazi Jean Bosco avuga ko kuba akoresha umurasire wa Mysol byamufashije kuko ubusanzwe yacanaga akoresheje itoroshi kuri ubu akaba abasha gucana ntakibazo akanabasha kureba amakuru n’ibindi bimufasha kuruhuka mumutwe, gusa avuga ko ibi bikoresho bigihenze kuko abaturage benshi batuye muri ako gace bakennye bakaba batabasha kubigura ngo babikoreshe bitewe n’ubushobozi bucye.
Rwagaju Louis ,Umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu by’ubucuruzi hagati ya ENGIE n’ibindi bigo bicuruza umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire avuga ko nk’ikigo gifite imirasire ifite ingufu mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2013 bamaze gucanira abaturage bagera ku bihumbi Magana atatu (300) , ndetse no muri gahunda ya Leta ya nkunganire bakaba bafasha abatuye mu duce twagenewe nkunganire aho babaha imirasire kuri nkunganire ya Leta bakaba babona ko ugereranyije n’aho igihugu kigeze giha abaturage umuriro w’amashanyarazi bizeye neza ko gahunda Leta yihaye mu mwaka wa 2024 yo kuba buri munyarwanda azaba acanirwa izaba yagezweho bafatanyije.
Asoza avuga ko ubu barimo gutanga amashanyarazi y’imirasire ku bigo binini birimo amashuri, ibitaro ndetse bakaba baranatangiye gutanga ibyuma bikonjesha amazi bityo bakaba babona ko hari abanyarwanda benshi bamaze guhindurira ubuzima.
Kuri ubu u Rwanda rugeze ku kigero cya 73% mu gihugu hose z’umuriro w’amashanyarazi, aho 50% akomoka ku mashnyarazi asanzwe naho 23% akaba akomoka ku mirasire y’izuba.
Raporo y’ikigo GOGLA (Global Association for the Off-grid Solar Energy Industry) y’umwaka wa 2022 yerekana ko u Rwanda rwazamutse ku kigero cyiza mu kugeza ku baturage amashanyarazi aturuka ku ngufu z’imirasire akaba ariyo mpamvu mu cyumweru gitaha mu Rwanda hateganyijwe inama mpuzamahanga ihuza ibigo bicuruza ingufu zikomoka ku mirasire izwi nka Global Off Grid Forum and EXPO ikaba yitezweho gutuma u Rwanda rumanyekana ku isoko mpuzamahanga ry’abacuruza ingufu zikomoka ku mirasire.
Norbert Nyuzahayo