Mu byumweru bidashyitse kuri bitandatu, uwari Minisitiri w’Imari w’u Bwongereza, Kwasi Kwarteng yirukanywe mu kazi ke igitaraganya.
Uyu mu Minisitiri Kwasi Kwarteng yirukanywe kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022 nyuma yo kubonana na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Liz Truss.
Mbere yuko uyu muminisitiri ufite inkomoka muri Afurika yirukanwa, Ikinyamakuru The Times cyari cya cyatangaje ko ashobora kwirukanwa.
Yirukanywe nyuma yuko Guverinoma y’u Bwongereza iri mu migambi yo kugabanya imisoro y’imishahara ku bahembwa amafaranga macye.
Kwasi Kwarteng mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yagiye kubonana na Minisitiri w’Intebe, Liz Truss mu gihe yari yitabiriye inama y’Abaminitiri b’Imari bo mu Bihugu bikize kurusha ibindi yaberaga i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America, agahamagarwa igitaraganya.
Mu Bwongereza kandi haravugwa ikibazo cyo kuba ubuzima bukomeje guhenda ku gipimo cyo hejuru, ndetse n’ibindi bibazo bikomeje kototera ubukungu.
Ni ikibazo gikomeje kugenda cyototera ibihugu byinshi by’Iburayi, nyuma y’uko intambara ihuje igihugu cy’Uburusiya na Ukraine, itangiriye.
Umuhoza Yves