Nyuma y’ibitero bikomeye yari amaze iminsi aminjira ku gihugu cya Ukraine, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko aho igihe kigeze bitagikenewe ko agaba ibitero bikaze kuri Ukraine kuko intego ye Atari ukuyisenya burundu.
Iyiu ntambara yatangiye muri Gashyantare uyu mwaka imaze guhitana imbaga itabarika y’inzirakarengane, ibikorwa remezo byarasenyutse, ndetse izi ngaruka ntizagarukiye mur’iki gihugu honyine kuko isi yose yahuye n’izi ngarukla.
Perezida Putin kandi Yavuze ko ibitero bikaze byari biteganyijwe byakozwe ku buryo nta bindi bikenewe kuko intego afite itigeze na rimwe iba gusenya Ukraine .
Putin yabwiye itangazamakuru nyuma y’inama yabereye muri Kazakhstan ko ibitero bagabye muri iyi minsi byasenye ahantu 22 muri 29 bari bagamije gusenya bityo hasigaye harindwi.
Ati “Ntabwo hagikenewe ibitero bikaze. Ubu dufite izindi nshingano”.
Kuva kuwa Mbere u Burusiya bwarashe ibisasu biremereye ku mijyi itandukanye muri Ukraine, mu cyo Putin yise ukwihimura nyuma y’uko ikiraro gihuza u Burusiya na Crimea gisenywe.
Abantu benshi baguye muri ibyo bitero abandi barakomereka ndetse ibikorwaremezo birasenyuka.
Mu mvugo ye Perezida Putin yatangaje ko atazigera yicuza kubera iibitero yagabye kuri Ukraine muri iyi minsi, atangaza kandi ko intambara igiye kugenza a,maguru make.
Umiuhoza Yves