Depite Jean Bosco Sebishimbo yanenze bikomeye ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gutererana umubyeyi wibarutse abana 5 icyarimwe, nyuma bakaza kwitaba Imana kubwo kubura ibikoresho bihagije byo kubitaho.
Mu kuganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, Depite Sebishimbo usanzwe uhagarariye agace ka Masisi mu nteko ishingamategeko y’Intara ya Kivu y’Amjayaruguru, yenenze bikomeye urwego rw’Ubuzima muri iki gihugu yemeza ko ruri inyuma cyane.
Sebishimbo avuga ko aba bana batanu baheruka kubyarwa n’umubyeyi w’imyaka 48, bitabye Imana nyuma yo kuvuka batarageza igihe(Amezi 7) bakabura ibyuma bibafasha kubaho hizwi nka (Couveuse).
Sebishimbo akomeza avuga ko bibabaje kubina ibitaro bya Ngungu uyu mubyeyi yabyariyeho abana 5 nta muriro uriho , mu gihe bizwi ko abadepite bakabaye bavuga ibibazo nk’ibi bibereye i Kinshasa bahembwa agera ku bihumbi 21 by’Amadorali ya Amerika.
Yagize ati;”Birababaje kubona Umudepite w’i Kinshasa ahembwa kurusha uwa Amerika, nyamara umubyeyi yabyara abana be bakicwa no kubura ibikoresho nka Couvese mu bitaro”
Sebishimbo asoza avuga ko, batangiye ubukangurambaga no gukusanyiriza uyu mubyeyi wo mu gace ka Ngungu ka Teritwari ya Masisi, uheruka gupfusha abana batanu bose yari yabyariye rimwe inkunga yo kumwondora.
Yagize ati:”Twandikiye ababishinzwe, abaturage bacu benshi batangiye kumusura kugirango barebe ko bamufasha kubona ibimwondora”