Abaturage batuye mu ntara ya Tigray bakomeje gutabarizwa, n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta , aho bavuga ko niba ntagikozwe , Abasivile bagiye gupfa ari benshi, ibintu byanagarutswe n,Abadipolomate baburiye Leta ko niramuka igfashe iriya ntara, amaraso y’abasivile arakomeza kumeneka ari menshi.
Abaturage bakomeje kwicwa n’inzara ngo kuko ntanzira n’imwe yo kujya guhaha ihari, si ibi gusa kandi kuko iyo hagize urwara cyangwase agakomereka,adashobora kubona imiti kuko iyi ntara yose yagoswe.
Abatuye muri tigrayu bavuga ko imijyi irimo kuraswa ibisasu igasenyuka burundu, ibintu byagarutsweho na Tedros Ghebreyesus, umukuru w’ishami rya ONU ryita ku buzima, WHO/OMS, ukomoka muri Tigray. Avuga ko abasivile barimo kwicwa kandi abakomeretse ntibatabarwe kuko iyi ntara yagoswe yose.
Tigray imaze amezi 17 igoswe, kandi imirwano yongeye kubura nyuma y’uko agahenge kari kamaze amezi atanu impande zombi zikarenzeho muri Kanama (8). Abantu bagera kuri miliyoni imwe bugarijwe n’inzara.
Umuryango w’Ubumwe bwa Africa (AU) nawo urimo kunga mu ijwi ry’amahanga usaba ko intambara ihagarara hakongera kubaho ibiganiro.
Kuwa gatanu, umukozi w’umuryango ufasha wa Rescue Committee yishwe arimo agerageza kugeza ibiribwa ku bagore n’abana mu mujyi wa Shire, umaze iminsi uraswaho ibisasu bikomeye.
Josep Borrell ukuriye ububanyi n’amahanga mu muryango w’ibihugu by’i Burayi(EU), yavuze ko muri Shire hari gukorwa amahano, kenshi yibasira abasivile.
Inkambi zirimo miliyoni z’abantu bahunze imirwano nazo zirimo kuraswaho, nk’uko bivugwa na Samantha Power, ukuriye ikigo cy’iterambere cya Amerika.
Niba ingabo za Ethiopia n’iza Eritrea zifashe iyi ntara muri ibi bitero, hari ubwoba bwinshi “bw’ubwicanyi bukomeye bushobora kwibasira abasivile”, nk’uko Samantha abivuga.
Uyu muturage avuga ko hari abagore barimo kwifuza kujya mu nyeshyamba kurwana n’ingabo za Ethiopia na Eritrea.
Ibi bisobanuye ukwiheba mu baturage ba Tigray ko mu byumweru biri imbere bashobora kwicwa bagashira.
Iyi ntambara imaze guhitana abarenga ibihumbi 100 000 muri iyi minsi kandi nta cyizere cy’uko yaba ishobora guhagarara vuba.
Umuhoza Yves