Urugaga rw’abahesha b’inyiko b’umwuga, rwatoye umuyobozi mushya ariwe Me Niyonkuru Jean Aimé, wahise atangaza ko bagomba guha agaciro umwuga bakora bitaba ibyo bagahanwa n’amategeko.
Uyu muyobozi mushya, yatangarije Abahesha b’Inkiko ko nta kujenjeka ku bazashaka kwirengagiza ubutabera, abasaba kuba inyangamugayo bakirinda kwakira ruswa mu kazi kabo kuko byangiza isura y’urugaga n’igihugu mri rusange.
Ibi ni bimwe mubyo yagarutse ho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2022 ubwo abagize urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda, batoraga komite nyobozi yasimbuye iyari iyobowe na Maitre Munyaneza Valérie.
Niyonkuru yatowe ku majwi 177 kuri 89 ya Ndayobotse Silas bari bahanganye. Mu bandi batowe barimo Me Uwingabire Emelyne wagizwe Visi Perezida naho umubitsi aba Umubyeyi Emma.
Hatowe kandi Abahesha b’Inkiko bane bahagarariye abandi ari bo Me Gasore John, Me Mbanjeneza Isaac, Me Uwamaliya Charlotte na Me Ingabire Aline.
Abahesha b’inkiko b’umwuga ni urwego rufite inshingano n’ububasha bwo kurangiza imanza zose, rugafasha abaturage kugera ku butabera nk’uburenganzira bwabo bw’ibanze mu buryo bukurikije amategeko.
Umuyobozi mushya w’urugaga rw’Abahesha b’Inkiko, Me Niyonkuru Aimé, yasabye abahesha b’inkiko b’umwuga kwirinda inyungu bwite bagaharanira kuba inyangamugayo, avuga ko nubwo Urugaga rw’abahesha b’inkiko rumaze kugera kuri byinshi harimo amwe mu makosa agomba gukosorwa.
Yagize ati “Nubwo urugaga ari rwiza rurimo abantu benshi bakora neza, haracyarimo urunturuntu. Haracyarimo abavugwaho ingeso mbi kandi akenshi ziba zijya mu gutesha agaciro imitungo y’Abanyarwanda, akajya kurangiza urubanza akwiye kurangiza neza akarurangiza mu kagambane yakira ibidakwiye.”
Akomeza avuga ko ikibazo cya ruswa ivugwa mu kazi kabo ubuyobozi bushya bugiye kugihagurukira ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera.
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Irambona Marie Clarence, yavuze ko abo bitwara nabi banduza isura y’umwuga ariko yizeye ko iyi komite shya izahindura bimwe mu bibazo byateraga bamwe kwakira ruswa.
Yagize ati “Abo ni bo batudindiza gusa hari byinshi iyi komite twamaze gutora izadufasha ku bijyanye no kuvugurura amategeko agenga igihembo kuko usanga dukora imirimo myinshi idahwanye n’umushahara wacu, bigatuma bamwe bashakira amafaranga mu kuringanya abandi.”
Me Irambona akomeza asaba ko amategeko ngengamikorere yahinduka kuko Abahesha b’inkiko bahembwa hagati y’ibihumbi 300 na miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda gusa biterwa n’akazi babonye kandi igikorwa kimwe akoze usanga aba agomba guhabwa ibihumbi 50.000 Frw.
Imibare igaragaza ko Abahesha b’Inkiko b’Umwuga barenga 500 bibumbiye muri uru rugaga.
Icyegeranyo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, cyakozwe mu 2020 ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, kigaragaza ko mu turere 23 bashima serivisi z’ubutabera ku gipimo kiri hejuru ya 75%.
Muri icyo cyegeranyo imikorere y’Ubushinjacyaha ni yo ishimwa cyane kuri 86.1% naho kurangiza imanza ni byo biza inyuma kuri 70.9%.
Umuhoza Yves