Kherson, umwe mumijyi ikomeye yamaze komekwa ku gihugu cy’Uburusiya ivuye kuri Ukraine, abategetsti bawo barasaba abahatuye kwitegura bagahunga ibitero biri gutegurwa n’ingabo za Ukraine.
Ibi byatangajwe n’umwe mu bategetsi wagiyeho utu duce tumaze gufatwa n’ingabo z’Uburusiya. Kirill Stremousov yatangaje ko uyu mujyi uri mu byago kuko ingabo za Ukraine zirimo gutegura ibitero bikomeye bizawibasira.
Ibi yabitangarije k’urubuga rwe rwa Telegram, aho yagize ati: “Nyabuneka mwumve ko ibi ndimo kubivuga nkomeje – ndimo kubasaba guhunga vuba cyane hashoboka”.
Ibi kandi byasubiwemo n’umukuru w’abasirikare b’Uburusiya bari muri Ukraine aho yatangaje ko ingabo za Ukraine ziri kwibasira uyu mujyi mu bitero byabo.
Jenerali Sergei Surovikin yavuze ko abasirikare ba Ukraine bakoresha rokete zo mu bwoko bwa HIMARS (High Mobility Artillery Rocket System) barimo kurasa ku bikorwa-remezo no ku nyubako biri muri uyu mujyi. Ni mu ijamba yatambukije kuri televiziyo ya leta y’Uburusiya.
Ingabo z’Uburusiya kandi zemeje ko zizafasha abaturage bo muri uyu mujyi guhunga kugira ngo batagirwaho ingaruka n’ibi bitero.
Umuhoza Yves