Minisitiri w’amaahuriakuru na za Kaminuza, Muhindo Nzangi, yagaragaje agahinda k’abaturage bo muri Kivu y’amajyaruguru, kumbera gahunda yashyizweho na Leta y’ibihe bidasanzwe,byiswe Etat de siège, ibihe byakuye ubutegetsi mu maboko ya Gisivile bugashyirwa mu maboko ya Gisirikare, nyamara iki gikorwa cyaje kunanirwa kugera ku ntego zacyo.
Iyi gahunda yagiyeho kuba muri Gicurasi 2021, ishyizweho na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, nyamara iyi gahunda yari igamije kugarura amahoro muri Kivu y’amajyaruguru, yaje kunanirwa imirimo yayo, ndetse abaturage batangira kuvuga ko byasubiye I rudubi nyuma y’uko hashyizweho abategetsi babGisirikare.
Abaturage bavuga ko nyuma yo gushyiraho iyi gahunda, ubutegetsi bugashyirwa mu maboko y’abasirikare, inyeshyamba za M23 aribwo zongeye kubyutsa umutwe byongeye Kandi inyeshyamba za ADF na CODECO iherereye muri I Turi byibasiye abantu birabica Kandi izo ngabo zihari. Aba baturage Kandi ntibahwemye gusaba Leta ko ubutegetsi bwasubira mu maboko y’Abasivire.
Muhindo Kandi nawe yemeza neza ko iyi gahunda y’ibihe bidasanzwe yananiwe gukora icyo yashyiriweho, bityo agasaba ko yavanwaho, abasirikare bagacunga umutekano, nAbanyapolitiki bagakora Politiki.
Umuhoza Yves
DRC : Minisitiri Muhindo Nzangi yagaragaje uburyo Etat de siège yatsinzwe
Leave a comment
Leave a comment