Nyuma yo gufungurwa kubera ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe n’Umutwe wa FDLR mu Burasirazuba bwa DRC ,Straton Musoni wahoze ari visi perezida w’umutwe wa FDLR agiye kuza gutura mu Rwanda, bikaba byitezwe ko mu minsi mike iri imbere azaba yahageze.
Straton Musoni wari Vice Perezida wa FDLR na Ignace Murwanashyaka wari Perezida w’Uyu Mutwe ,bakatiwe n’urukiko rwa Stuttgart mu Budage kubera ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu Umutwe wa FDLR bari bayoboye wakoreye mu Burasirazuba bwa DRC hagati y’umwaka wa 2008 na 2009.
Batawe muri yombi mu 2009 bashikirizwa ubutabera mu 2011.
icyo gihe Straton Musoni wari Vice Perezida wa FDRC yahawe igihano cyo gufungwa Imyaka 8 akaba agiye kuza gutura mu Rwanda nyuma yo kukirangiza,mu gihe Ignace Murwanashyaka wari Perezida wa FDLR yakatiwe gufungwa imyaka igera kuri 13 ariko aza kugwa mu munyururu mu mwaka wa 2019 atarangije igihano.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Rwanda Tribune, kereka niba ari njye uzi ikinyarwanda gike! Numva mwari kwandika ngo Straton Musoni agiye gutaha, kuko mu Rwanda n’iwabo n’igihugu cye. Kuvuga ngo agiye gutura mu Rwanda bivugitse nkaho ari umunyamahanga uje gutura nyine.
Ubundi Straton ni karibu nyumbani, urisanga. Ndahamya ko Straton ntacyo ashobora kuba mu Rwamubyaye.