Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mary Elizabeth Truss yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’iminsi 45 gusa awumazeho.
Nk’uko inyandiko ye yegura BBC yasohoye ibivuga, avuga ko ubwo yinjiraga muri izi nshingano yasanze igihugu kiri mu bihe by’ubukungu butameze neza, ndetse n’imbara y’Uburusiya na Ukraine asanga biri mu byakomye mu nkokora gahunda ze agasanga atakomeza inshinga ze mu bihe bigoye nk’ibi.
Yagize ati: “Intambara yatangijwe na Putin yatumye ubukungu buhungabana ku buryo abaturage bacu bari guhangana no kwishyura amadeni bitaboroheye.Ntorwa n’ishyaka ryanjye “Conservative party” bampaye inshingano zo gukemura ibi bibazo no gukora impinduka. Twari tumaze gushyiraho gahunda yo koroshya imisoro kugirango gahunda ya Brexit tuyigereho byihuse.
Maze kubona imbogamizi nyinshi zishobora kubangamira gahunda zanjye nasanze ntagishoboye gushyitra mu ngiro ibyo ishyaka ryanjye ryanshakagaho .
Namze kumenyesha umuvugizi w’Umwami Charles III ubwegure bwanjye , nanamubwiye ko namaze gutanga ibarurwa yegura ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishyaka Conservative Party nari mbereye umuyobozi.”
Amatora yo gushaka usimbura Liz Truss azakorwa mu cyumweru gitaha, nkuko byemezwa na Sir Graham Brady ufite mu nshingano kuyategura.
Minisitiri Liz Truss yahawe izi nshingano kuwa 26 Nyakanga 2022 nyuma y’uko Boris Johnson yari amaze kwegura ku mpamvu zahujwe n’intambara ya Ukraine n’Uburusiya.