François-Xavier Nsanzuwera wahoze ari umushinjacyaha mu gihe cy’Ubutegetsi bwa MRND kuva mu 1990 -1994, yashinje ibinyamakuru Kangura na RTLM, gukwiza urwango rwavuyemo ubwicanyi na jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside no kugira uruhare mu ishingwa ry’ibyo bitangazamakuru.
Ubwo yatangaga ubwo buhamya, Nsanzuwera Francois-Xavier yavuze ko kuva mu mwaka wa 1990 kugeza mu 1994 yari umushinjacyaha wa Repubulika y’u Rwanda ushinzwe ifasi y’umurwa mukuru Kigali n’icyahoze ari perefegitura ya Kigali-Ngali.
Ubuhamya bwe bwakomoje ku gice kiri mu gitabo cye, igice anagarukaho mu nyandiko y’ubuhamya bwe yashyikirije urukiko.
Icyo gice kivuga ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Bugesera mu 1992, agace kahoze mu ifasi yari ashinzwe nk’umushinjacyaha, n’uruhare Ibinyamakuru nka RTLN na Kangura byagize muri ubwo bwicanyi.
Nsanzuwera ,yasobanuriye urugereko rw’i La Haye mu Buholandi rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko rwa Arusha (ICTR/TPIR) rwashyiriweho u Rwanda, uruhare rw’ibi binyamakuru mu bwicanyi bwibasiya Abatutsi mu mwaka 1992.
.
Yavuze ko mbere gato y’uko ubwo bwicanyi butangira , Ngeze Hassan wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru “Kangura” yabanje gukwirakwiza kopi z’icyo kinyamakuru mu Bugesera ari kumwe n’umukuru w’iperereza .
Yakomeje avuze ko urupapuro rubanza rw’icyo kinyamakuru, rwari ruriho ifoto ya Grégoire Kayibanda wahoze ari perezida w’uRwanda akaba n’umuyobozi mukuru wa MDR Parmehutu hagati y’umwaka 1960-1973 afite umuhoro.
Yasobanuye ko ibyo byari nko kwibutsa Abahutu bo mu Bugesera icyiswe” impinduramatwara yo mu 1959, ubwo Abahutu biraraga mu batutsi bakabica bakanasahura imitungo yabo, byatumye bata ibyabo bahungira mu bihugu bituranyi.
Yakomeje avuga ko, Abategetsi bo mu Bugesera barimo uwahoze ari Burugumesitiri wa komini Kanzenze, bari baramaze gukoresha inama zitandukanye zakanguriraga Abahutu gufata iya mbere bakibasira Abatutsi..
Ku birebana n’uruhare rwa Radiyo RTLM yaterwaga inkunga na Kabuga Felicien ,Nsanzuwera yakomoje ku nama yabaye muri Gashyantare 1994 aho Minisitiri w’Itangazamakuru Rucogoza Faustin, yari yahamagaje abarimo abambari b’Ubutegetsi bwa MRND nka Ferdinand Nahimana wari umuyobozi mukuru wa RTLM, Félicien Kabuga wari ukuriye ‘comité d’initiative’ ya RTLM, na André Kameya wari ukuriye ikinyamakuru Rwanda Rushya kitavugaga rumwe n’Ubutegetsi agamije gusaba RTLR na Kangura guhagarika gutangaza inkuru zibiba urwango.
Yavuze ko muri iyo nama, Kabuga Felecien ariwe wafashe ijambo mu izina rya RTLM.
Altit Umunyamategeko wa Kabuga Felicien ,yahise amubaza impamvu avuze ko Kabuga Felicien ari we wavuze ijambo mu izina rya RTLM kandi mu nyandiko y’ubuhamya bwe yaravuze ko Nahimana Ferdinand ari we wavuze cyane muri iyo nama ku ruhande rwa RTLM.
Nsanzuwera yamusubije ko impamvu, ari uko muri iyo nama Nahimana na Kameya bateranye amagambo cyane, Nahimana akavuga ko ibyo RTLM yatangazaga nta ho byari bitandukaniye n’icengezamatwara ikinyamakuru Rwanda Rushya cyakoreraga FPR.
Yavuze ko Nahimana Ferdinand yari umuntu ushyamirana cyane, ariko ko Kabuga na we yari aho areba nk’umuntu mukuru uhagarariye RTLM.
Umunyamategeko Altit ,yanabajije Nsanzuwera niba ibivugwa by’uko ibitangazamakuru bitari bishyigikiye amasezerano ya Arusha nayo ari ingingo yagarutsweho muri iyo nama.
Asubiza ko atari byo kuko icyari gihangayikishije Minisitiri Rucogoza, ari ubutumwa bw’urwango bwo guteranya Abahutu n’Abatutsi n’ubwibasiraga abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi, bwatambutswaga n’ibinyamakuru nka Kangura na RTLM.
Umunyacamanza ukuriye iburanisha, yavuze ko iburanisha rizakomeza ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, aho umunyamategeko wa Kabuga Felicien Altit ,azakomeza guhata ibibazo umutangabuhamya Nsanzuwera Francois Xavier .
Twibutse ko uru rubanza, rwongeye kuba uregwa ariwe Kabuga Felicien atari mu Rukiko, kuko yanze kurwitabira ariko umucamanza atangaza ko n’ubwo yanze kwitabira urubanza rwe ruzakomeza kuburanishwa kugeza rurangiye.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
(Tramadol)