Mu mukwabu wabaye kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022 mu gace ka Kyeshero, aha ni muri komini Goma wafatiwemo imbunda 11 zitandukanye, amasasu bivugwa ko byifashishwaga n’abajura.
Iki gikorwa cyateguwe n’urubyiruko, rufatanije n’abashinzwe umutekano cyabaye nyuma y’ibitero bikomeye by’abambuzi byakunze kugaragaza muri aka gace.
Iyi mikwabu yanafatiwemo abajura icumi, bifashishaga intwaro, mu bujura butandukanye. Ibintu byagarutsweho na Moïse Akili, perezida w’urubyiruko rwa Kyeshero ubwo yatangazaga ko yishimiye igikorwa cyakozwe n’urubyiko rufatanije n’ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Iki gikorwa cyo kugarura amahoro mu munyi wa Goma.
Uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi ntara igaragaramo imitwe myinshi y’inyeshyamba , zirimo n’izibasira abasivile n’ibyabo umunsi ku wundi.
Umuhoza Yves