Caridinali Fridolin Ambongo umuyobozi wa Kiriziya Gatolika muri Diyoseze ya Kinshasa,yatangaje ko u Rwanda nta ruhare rufite ku kibazo cy’ umutekano muke gikomeje gufata indi ntera muri Teritwari ya Kwamount ,Intara ya Mai-ndombe aha ni mu Burengerazuba bwa DRC.
Yakomeje avuga ko ikibazo cy’umutekano muke muri ako gace, kiri guterwa n’ amakimbira ari hagati y’amoko y’aba Teke na Yaka, bityo ko bitagakwiye kwitirirwa u Rwanda nk’uko bimaze iminsi bihwihwiswa na bamwe mu Banyapolitiki bo muri DRC.
Yagize ati:” Ikibazo kiri muri Kwamount, cyatewe n’amakimbirane ari hagati y’amoko y’aba Teke na Yaka ntabwo ari Abanyarwanda babyihishe inyuma.”
Hari amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa na bamwe mu banyapolitiki bo muri DRC , bavuga ko u Rwanda arirwo rwihishe inyuma y’Amakimbirane n’umutekano muke biri mu gace kwamonut.
Kuwa 27 Nzeri 2022 ,Umunyapoliti Devos Kitoko akaba n’umunyamabanga mukuru w’Ishyaka ECIDe rya Martin Fayulu, ni umwe mu batanga je ko amakimbirane y’amoko amaze iminsi hagati y’aba Téké n’aba Yaka mu gace ka Kwamount , ari u Rwanda rubyihishe inyuma rukoresheje bamwe mu Banye Congo bagurishije roho zabo bagamije gucamo DRC ibice( Balkanisation).
Yekomeje avuga ko ibiri kubera muri ako gace bitaje ku bw’impanuka, ahubwo ko ari umugambi wateguwe n’u Rwanda .
Nyuma y’amagambo ye, hari abahise basubiza Devos Kitoko ko batumva impamvu buri gihe iyo havutse ikibazo cy’umutekano n’amakimbirane muri DRCongo, bihita bigerekwa ku Rwanda.
Bakomeza bavuga ko kuba Ubutegetsi bwa DR Congo n’inzego zishinzwe umutekano bijegajega ndetse byarananiwe gukemura ibibazo by’umutekano n’amakimbirane mu gihugu cyabo, igisubizo babonye ari uguhita babigereka ku Rwanda .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com