Abayobozi 3 b’ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya IPRC Kigali, batawe muri yombi nyuma yo gufunga iki kigo by’agateganyo, nk’uko byatangajwe k’umunsi w’ejo mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’uburezi.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ngo abayobozi bafunzwe barimo, Eng. Mulindahabi Diogène wayoboraga iri shuri, Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari ndetse n’ushinzwe ibikoresho. (Ultram)
Umuyobozi w’uru rwego yatangaje ko bakiri kubakoraho iperereza ku byaha bakekwaho byo kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura no kunyereza ibikoresho byo muri IPRC Kigali.”
Ku munsi w’ejo tariki ya 23 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ifunze by’agateganyo Ishuri rikuru rya RP-IPRC ishami rya Kigali igihe kingana n’ibyumweru bibiri, kugirango iperereza rijyanye n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo wa leta ririmo kuhakorerwa rikomeze nta nkomyi.
Iryo tangazo rivuga ko nta muntu wemerewe kwinjira mu kigo ndetse ku ufite amakuru yayamenyesha URwego rw’ubugenzacyaha.
Umunyamakuru yagerageje kuvugisha umuyobozi wa Rwanda Polythechinic, kugira tumenye igihe ibi byaha byakorewe ariko avuga ko bigikorwaho iperereza.
Hari amakosa amwe n’amwe akunze kugaragara muri bimwe mu bigo bya tekiniki,imyuga n’ubumenyingiro ariko bikagorana kuyatahura.
Muri Nzeri uyu mwaka, Urwego rw’Amashuri ya Polytechnique rwananiwe gusobanurira Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), ukuntu rwaguze ameza 60, imwe ruyigura kuri Miliyoni imwe na maganabiri ( 1,200,000 Frw).
Komisiyo ya PAC yagaragaje ameza asanzwe yaguzwe 1,234,638 Frw, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yasanze muri TVET Cyanika.
Nubwo iperereza rigikorwa kuri IPRC Kigali, hari andi makuru avugwa ko muri iki kigo havugwamo gutegana imitego no kugiranira amashyari mu nzego z’ubuyobozi.
Umuhoza Yves