Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yagiriye uruzinduko, mugihugu cya Tanzaniya aho yakiriwe na mugenzi we Samia Suluhu Hassan bagiranye ibiganiro byibanze k’umubano w’ibihugu byombi n’umutekano w’akarere muri rusange.
Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter,uru ruzinduko rwa Perezida rw’iminsi 2 muri Tanzaniya rwabayeho ku butumire bwa mu genzi we, Perezida Samia Suluhu Hassan.
Ni ubwa mbere Félix Tshisekedi akoreye uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu.
Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye inama imbonankubone hakurikiraho inama y’ibihugu byombi yari igenewe abaminisitiri n’abajyanama ba hafi baba ba perezida.
Ibi biganiro byabakuru b’ibihugub byombi byakurikiwe n’ umuhango wo gushyira umukono ku masezerano 2 y’ubwumvikane mu bufatanye mu bijyanye n’itumanaho n’ubwikorezi”.
Ibi biganiro byibanze ahanini ku bufatanye bw’ibihugu byombi, umutekano w’akarere, uko Afurika ihagaze muri rusange, ingaruka z’intambara yo muri Ukraine, igitero cya DRC na M23 batwetrera u Rwanda n’uburyo hashakishwa ibisubizo byo kugarura amahoro muburasirazuba bwa Congo.
Uwineza Adeline