Kuri uyu wa 25 Ukwakira ingabo za Kenya zari zoherejwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kugarura amahoro mu burasirazu bw’iki gihugu, nk’uko byemejwe n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, zasubiye iwabo ku buryo butunguranye.
Ibi kandi byagarutsweho n’Ikinyamakuru cyo muri Congo, INFOS.CD kuri uyu wa Kabiri aho cyatangaje ko ingabo za Kenya zari zoherejwe muri DRC zasubiye iwabo bucece, mbese ntacyo zikoze.
Nk’uko byatangajwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, izi ngabo za Kenya zari zoherejwe gufasha iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23, nyamara zasubiye iwabo ku mpamvu zitarasobanuka.
Nk’uko byatangajwe n’ababibonye ngo n’ibiribwa MONUSCO yari yatanze ngo bitunge izi ngabo byamaze gusubizwa.”
Icyakora niba koko izi ngabo za Kenya zarasubiye iwabo, bishobora kubyara ikibazo gikomeye mu mubano w’icyo gihugu na Congo, cyari cyizeye ubufasha bukomeye bw’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23 imaze amezi ane yigaruriye umujyi wa Bunagana.
Mu kwezi gushize Perezida Felix Tshisekedi yari mu Nteko rusange ya 77 ya Loni, yabwiye itangazamakuru ko ingabo za Kenya zamaze kugera muri Congo kandi ko zizafasha FARDC gutsinsura M23 mu mujyi wa Bunagana.
N’ubwo umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wijeje Congo kuwuha ingabo zo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, kugeza n’ubu imikorere yazo ntirasobanuka kuko iza Kenya n’iz’u Burundi nizo zari zatangaje ko zagezeyo ariko nta na hamwe zatangaje ko zinjiye mu bikorwa by’imirwano.
Izi ngabo zisubiye iwabo mu gihe intambara imaze iminsi igera kuri itanu yongeye kubura hagati y’ingabo za Leta FARDC n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
UWINEZA Adeline
President William Ruto yazanye slogan ivuga ngo “Kenya kwanza” nukuvuga ngo “Kenya mbere y’idindi”. Mbese ni nkuko Trump yavugaga ngo America First. Byavuzwe ko hari ikibazo cy’amafranga azakoreshwa mur’izo operation za gisirikare muri RDC. Umusirikare wa KDF iyo aguye k’urugamba, umuryango we uhabwa $100,000.00. Bitewe nuko nta ngengo y’imari igaragara yo gufasha izo operation, ushobora gusanga Kenya yabirebye, yabona nta nyungu ibifitemo ahubwo ari igihombo, igahitamo kwigendera. Ntekereza ko ari nayo mpamvu Tanzaniya itarohereza ingabo zayo. Intambara irahenda cyane. Muri iyi minsi ibintu bitarimo inyungu nibacye babijyamo. Ntabwo operation yo muri RDC ifitiye Kenya inyungu nkiyo muri Somalia. Ikindi Kenya yaba yirinda n’ugahangana n’u Rwanda(Igihugu cy’inshuti) nkuko Tshisekedi abyifuza. Izo ngabo zose zirunda RDC Tshisekedi ashaka ko zitera u Rwanda.
Igihe Gitimujisho yabonanaga na Ruto mwari muziko yagenzwaga n’ amahoro?muri ubu buzima hari abantu bashimishwa no guteza akavuyo , kugira nabi kubona abandi bapfa nibindi byinshi.ariko ruriye abandi nabo rutabibagiwe!ikibazo mpora nibaza nkumuntu uteza intambara arimo abyara.aba yumva abo abyara azabasiga he ategura akavuyo aho kubaka amahoro!Nihitiraga bagenzi.