Umuryango w’ibihugu by’iburayi wakuyeho ibihano byari byarafatiwe, Abarundi batatu barimo Minisitiri w’Intebe Gervais Ndirakobuca bakunze kwita Ndakugarika
Ndakugarika umaze ukwezi kumwe gusa ari Minisitiri w’intebe, wagiye ho asimbuye General Alain Guillaumme Bunyoni, wakuwe kuri uyu mwanya, ashyizweho na Perezida wa Repubulika,Evaliste Ndayishimiye.
Uyu mugabo yari amaze igihe ari Minisitiri w’umutekano n’iterambere, kuva Perezida Ndayishimiye ageze ku butegetsi muri Kamena 2O20.
Nk’uko byatangajwe n’uhagarariye umuryango w’ibihugu by’I Burayi mu Burundi, k’urukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko umubano mwiza w’igihugu cy’u Brundi n’umuryango w’ibihugu by’Iburayi watumye havanwaho ingingo ya 96.
Iyi ngingo ikaba yakuyeho ibihano byose byari byarafatiwe abantu batatu bo mu Burundi barimo na Minisitiri w’intebe Ndirakobuca.
Usibye Minisitiri w’intebe abandi bakuriweho ibihano ni Godefroid Bizimana umupolisi ukora mubiro by’umukuru w’igihugu hamwe na Leonard Ngendakumana wahunze igihugu nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza muri 2015.
Si aba gusa barebwaga n’ibi bihano kuko Mathias Joseph Niyonzima, bakunze kwita Kazungu akaba akora mu biro by’igihugu bishinzwe iperereza, we akaba akirebwa n’ibi bihano.
Aba bagabo bafatiwe ibihano byo kutagera mu gihugu na kimwe mu bigize uyu muryango,ndetse no gufatira imitungo y’aba bagabo, byafashwe nyuma yo kwica nkana uburenganira bw’ikiremwa muntu, kwica no gutoteza, ndetse no gufunga abari mu myigaragambyo y’abamaganaga manda ya Gatatu ya Nyakwigendera Pierre Nkurunziza.
Uyu muryango kandi wari wavuze ko igihugu cy’uBurundi nta mfashanyo cyemerewe guhabwa gusa iyi ngingo nayo yavanywe ho.
Uwineza Adeline