M23 ikomeje kwigarurira utundi duce aho , iri kugenda itwongera ku gace ka Bunagana isanzwe igenzura, kuva mu kwei kwa 6,kuko nyuma y’uduce twose yafashe ubu yongeyeho na Karengera.
K’umunsi w’ejo M23 yongeye kwigarurira agace ka Kalengera,Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iherereye i Rubareibivuga abarwanyi ba M23 bakomeje kugenzura Bunagana ndetse ubu bakaba bagenzura ahitwa Kalengera n’ubwo bifuzaga gufata na Kibumba.
Aya makuru avuga ko M23 yaraye ifashe ako gace kiyongera kuri Ntamugenga yafashe ku cyumweru.
Umunyamakuru Christopher Rugaud ukunze gukurikirana amakuru ya DR Congo kuri Twitter yanditse ko “M23 iri kugenzura Bunagana Kandi kuwa 24 Ukwakira yafashe ahitwa Kalengera.’’
Ku va Ejo ntibirakunda ko tuvugana na Major Will Ngoma, uvugira M23 mu bya Gisirikare.
Mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yafashe ibice bitandukanye birimo ahitwa Ntamugenga.Ahandi bafashe ni ahitwa Muhimbira na Nyaluhondo.
Ikinyamakuru actua.cd nicyo giherutse kwandika ko biriya byafashwe na M23 ndetse ngo Abasirikare b’INgabo za DRC bahungiye mu bitaro biri hafi aho.
Gafata agace ka Ntamugenga biri guha amahirwe abarwanyi ba M23 kuko bashobora kuhifashisha berekea mu mujyi wa Goma.
Izi nyeshyama iteka zakunze kumvikana isaba Leta ko yareka bagakemua ibibao bafite ibiganiro nyamara Leta yo yarabyanze
Uwineza Adeline
Rwose Rwandatribune sinzi icyo chief auditor aba akora kuburwo areka inyandiko ifite amakosa mu myandikire nkiyi isohoka. Kandi namakosa muhora mukora cyane, gusa turabashimira kumakuru muba muduha buri kanya nubwo bisaba gusoma wikosorera amakosa aba arimo.
Erega m23 ni abakongomani leta ya congo nireke kubihakana ahubwo niyemere imishyikirano bafatanye kubaka igihugu cyabo si non Thisekedi azaseba rwose.